Tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Goma w’ingenzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Ni nyuma y’amezi 7 wari umaze uhanganye n’ingabo za Leta yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange, yatangiye bitewe n’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 Leta yashinjwaga kutubahiriza.
Ikinyamakuru The Guardian cyakurikiraniraga hafi iyi mirwano, cyatangaje ko uwo munsi M23 yafashe Goma biyoroheye kuko ntiyigeze ikumirwa, ndetse yakiranwe urugwiro na bamwe mu baturage batuye muri uyu mujyi munini mu burasirazuba bwa RDC.
Cyagize kiti: “Abarwanyi ba M23 bafashe Goma. Baje nk’ingabo zibohora igihugu, basuhuzwa n’abaturage barenga 1000 bavuzaga induru, babakomera amashyi mu gihe amakamyo yabo yagendagendaga mu mihanda yaho.”
Abakiranwe urugwiro barimo komanda wa M23, General Sultani Makenga na Lt Col. Jean Marie Vianney Kazarama wari Umuvugizi w’uyu mutwe witwaje intwaro.
Abasirikare ba RDC bari i Goma bahungiye mu mujyi wa Sake uri mu burengerazuba, ariko na ho M23 ihabirukana ku munsi wakurikiyeho. Lt Col. Kazarama, nk’uko BBC yabitangaje, yamenyesheje abaturage bari i Goma ko na Kinshasa izafatwa.

Goma ikimara gufatwa, Kabila, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda bahuriye i Kampala mu nama y’igitaraganya yigaga kuri iki kibazo, nyuma y’iminsi mike basaba M23 kuva muri uyu mujyi.
Nyuma y’iminsi igera ku 10, M23 yasohotse muri Goma, ijya mu bilometero bigera kuri 20 nk’uko yari yabisabwe, itegereza iyubahirizwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama yahuje aba bakuru b’ibihugu bitatu.
Icyakurikiyeho mu gihe M23 yari itegereje iyubahirizwa ry’ibi byemezo ku ruhande rwa Leta ya RDC, yatangiye kuraswaho n’ingabo ziri mu mutwe wihariye wa FIB (Force Intervention Brigade) w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO.
Byarangiye izi ngabo zirukanye M23 ku butaka bwa RDC mu 2013, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda, ariko bakomeza gutegereza ko Leta yubahiriza ibyemezo byafashwe, amaso ahera mu kirere.
M23 yongeye kwegura intwaro ifite izina rishya rya ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise). Kugeza kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022 irarwanira n’ingabo za RDC muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu ntera y’ibilometero bibarirwa hagati ya 15 na 20 werekeza mu mujyi wa Goma.

8 Responses
Imyaka 10 irashize M23 ifashe umujyi wa Goma
Ikibazo cyahabaye nuko M23 yacitsemo ibice icyogihe nahubundi ntibari kubashobora gusa biteye agahinda kubona Banga gushira mubikorwa amasezerano yamahoro kubwinda nini nubujiji bwabategetsi ba congo.

Dusabe imana itebutse ubwami bwayo buzane amahoro mu isi kuko abantu benshi bugarijwe n’ibibazo by’insobe matayo 6:9~13
Imyaka 10 irashize M23 ifashe umujyi wa Goma
imana yomwijuru niyizibyanyu amahanga naceceke nkuko yacecekesheje abanyakanani bakagenda kubera bumvise imirindi yimana namwe bibuko

M23 ntagusubira inyuma nkuko byagenze ubu nugutegereza ibiganiro bikaba kandi bigashirwa mubikorwa ubundi mukabona gushira intwaro hasi ibiganiro byakwanga tugakomeza mpaka kishasa