Gen. Nkunda yakira Obasanjo mbere yo kugirana ikiganiro

Imyaka 14 irashize Gen. Laurent Nkunda yakiriye Obasanjo muri Rutshuru

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 16 Ugushyingo 2008, Général Laurent Nkundabatware wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) yakiriye ku biro bye muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria.

Obasanjo wagiye muri Rutshuru mu gihe imirwano y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na CNDP yari irimbanyije, yagenzwaga no gusaba impande zombi kuyihagarika, hanyuma zikajya mu mishyikirano.

Icyo gihe Obasanjo yari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN). Yari yarahawe inshingano yo kuyobora ibiganiro by’amahoro hagati y’izi mpande ebyiri.

Radio Okapi yasobanuye ko muri iki kiganiro, Gen. Nkunda yamenyesheje Obasanjo ibyifuzo bitandukanye bya CNDP, ndetse amusezeranya ko uyu mutwe witwaje intwaro wemera guhagarika imirwano, ukanashyiraho umwanya w’ubutabazi ku bw’ineza y’Abanyekongo bari bakomeje guhunga.

Obasanjo yabwiye itangazamakuru ati: “Laurent Nkunda yangejejeho ibyifuzo byinshi n’ibyo asaba guverinoma. Namubajije niba yakwemera ihame ry’ubwumvikane. Yabyemeye, ambwira ibintu bibiri: ku ruhande rwo kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano no gushyiraho umwanya w’ubutabazi kugira ngo abaturage bakeneye ubufasha babuhabwe.”

Yakomeje ati: “Icya nyuma, twanaganiriye no ku buryo bwo gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi rishinzwe gukurikirana iyubahiriza ryo guhagarika imirwano. Laurent Nkunda yemeye inshingano yanjye nk’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru [wa UN] nk’umuhuza.”

Icyifuzo cya CNDP cyarimo kuba abarwanyi bayo bakwinjizwa mu gisirikare cy’igihugu yakigejeje kuri Leta ya RDC ndetse no mu Muryango w’Abibumbye.

Gen. Nkunda yakira Obasanjo mbere yo kugirana ikiganiro
Gen. Nkunda yakira Obasanjo mbere yo kugirana ikiganiro

Gen. Nkunda yaje gutabwa muri yombi muri Mutarama 2009 ibyifuzo bya CNDP bitarubahirizwa, bamwe bava muri uyu mutwe witwaje intwaro, abawusigayemo bari bayobowe na Gen. Bosco Ntaganda biyunga n’ingabo za Leta.

Gen. Ntaganda na bagenzi be bari bamaze iminsi bifatanya n’ingabo za Leta ya RDC barwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukomoka mu Rwanda basinyanye amasezerano na Leta tariki ya 23 Werurwe 2022, yemeza ko CNDP ihinduka ishyaka rya politiki.

Gusa kutubahirizwa kw’amasezerano yose yasinywe hagati y’impande zombi kwatumye abahoze muri CNDP barimo Gen. Sultani Makenga begura intwaro mu mwwaka w’2012, barema umutwe wa ‘M23 (23 Mars)’ witiriwe itariki aya masezerano yasinyiweho.

M23 yaje gutsindwa n’ingabo za Leta zari zifatanyije n’izo mu mutwe wihariye uri mu butumwa bwa UN uzwi nka FIB (Force Intervention Brigade) mu 2013, irambika intwaro, abari bayigize bajya mu buhungiro, ariko bakomeza gutegereza ko ibyifuzo byabo byubahirizwa.

Mu 2019 ubwo ubutegetsi bwa RDC bwahindukaga, hakajyaho ubwa Félix Tshisekedi, na bwo habayeho ibiganiro ariko ntibyagira icyo bitanga, ikaba ari yo mpamvu abahize ari abarwanyi bongeye kwegura intwaro, bubura imirwano bafite izina rishya rya ARC (Armée Révolutionaire du Congo).

ARC-M23 ni yo ikomeje imirwano hagati yayo n’ingabo za RDC by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru. Iyobowe na Gen. Makenga mu rwego rwa gisirikare na Bertrand Bisimwa mu rwego rwa politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *