Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye

Sangiza iyi nkuru

Mu bikorwa bitazibagirana ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze, harimo Operasiyo (Operation) Red Dawn yarangiye zivumbuye mu mwobo Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraq kuva mu 1979 kugeza mu 2003.

Operasiyo yabereye mu mujyi wa ad-Dawr muri Iraq, mu majyepfo y’umujyi wa Tikrit yavukiyemo, tariki ya 13 Ukuboza 2003, ikozwe n’itsinda kabuhariwe, Task Force 121 ryari rihuriweho n’imitwe itandukanye y’abasirikare ba USA n’urwego rw’iperereza, CIA.

Iri tsinda ryari ryahawe ‘mission’ yo gufata Saddam ufatwa nk’umwe mu banyagitugu bakomeye ku Isi, rishakishiriza mu duce tubiri twahawe amazina ya ‘Wolverine 1’ na ‘Wolverine 2’ muri ad-Dawr, ariko ntiryamubona.

Task Force 121 yakomeje gushakishiriza hafi y’utwo duce, ibifashijwemo n’umusirikare w’imyaka 34 y’amavuko warwaniye ingabo za Iraq na US witwa Samir (yari umusemuzi), imusanga mu mwobo yihishe, asohokamo adateye amahane.

Ingabo za Task Force 121 zahise zishyira Saddam muri kajugujugu yazo ya MH-60K, zimujyana kumufungira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Baghdad hamwe n’imbunda ya pisitoli (pistol), AK-47 n’amadolari ya Amerika 750,000 yafatwanwe ubwo yari mu mwobo.

Ifatwa rya Saddam Hussein ryashimishije abanya-Iran benshi ndetse n’abayobozi benshi ku Isi, kuko yari intambwe ikomeye iganisha ku guha ubutabera abanya-Iraq bishwe abigizemo uruhare.

Impamvu yatumye Saddam ahigwa

Ubwo muri Iraq hari hakomeje kuba intambara yapfiragamo abaturage benshi, ku Isi hahaye imyigaragambyo ikomeye isaba Saddam Hussein kuyihagarika gusa birananirana.

Uyu mutegetsi washinjwe kuba intandaro y’iyi ntambara, yangwaga n’ibihugu na bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi nka USA, bitewe n’uko byamushinjaga gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda wari uyobowe na Osama bin Laden, bamwe mu bari bawugize ngo yari yaranabashyize mu buyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza.

Byatumye USA n’ibindi bihugu by’inshuti nk’u Bwongereza bitegura inama zitandukanye ziga ku buryo byagaba igitero kuri Iraq ndetse zemeranya itariki. Tariki ya 17 Werurwe, George W. Bush wari Perezida wa USA yahaye Saddam n’abahungu be; Uday na Qusay Hussein amasaha 48 yo kuba bavuye mu gihugu, baranangira.

Nyuma y’iminsi ibiri yakurikiyeho, tariki ya 19 Werurwe 2003 ingabo zirwanira mu kirere za USA zari zihurije hamwe n’iz’u Bwongereza, Australia na Pologne zinjiye muri Iraq ni bwo zatangiye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Saddam, tariki ya 20 izirwanira ku butaka zizisangayo.

Ibi bihugu byaje guhagarika iyi ntambara tariki ya 1 Gicurasi 2003 ku busabe bwa George W. Bush, ariko ingabo za USA zagumye muri Iraq zigifite umugambi wo gufata Saddam ngo zimushyikirize ubutabera.

Operasiyo Red Dawn ni yo yafashije USA kugera ku ntego yari imaranye igihe kirekire.

Amavomo: The Guardian, VOA na BBC News

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    None ko bishye Saddam se Irak yararonse amahoro kweri?

  2. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    None ko bishye Saddam se Irak yararonse amahoro kweri?

  3. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    urakoze kutubwira amateka ya saddam husein

  4. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    urakoze kutubwira amateka ya saddam husein

  5. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    murakose kutugezaho ayo mateka

  6. Imyaka 17 irashize Saddam Hussein avumbuwe mu mwobo; iby’ingenzi ku ifatwa rye
    murakose kutugezaho ayo mateka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *