mobutu_habyar.jpg

Imyaka 25 irashize Marshall Mobutu akuwe ku butegetsi, u Rwanda rubigizemo uruhare

Sangiza iyi nkuru

None ni tariki ya 17 Gicurasi 2022, hari tariki ya 15 Gicurasi 1997. Bisobanuye ko imyaka 25 ishize uwitwaga umunyagitugu, Marshall Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre (ubu yitwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC) akuwe ku butegetsi n’abasirikare b’umutwe w’ingabo wa AFDL wayoborwaga na Laurent Desiré Kabila, babifashijwemo n’abo mu Rwanda na Uganda.

Amateka ya Mobutu wihaye ipeti ry’ikirenga mu gisirikare rya ‘Marshall’, agaragaza ko yari afitanye umubano wihariye na Habyarimana Juvénal wayoboye Leta y’u Rwanda yateguye inashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe n’Abanyarwanda babaga muri Uganda, ni zo zashyize akadomo ku mubano wa Mobutu n’u Rwanda, ubwo zahagarikaga jenoside yakorewe Abatutsi mu rugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Gusa mu gihe Inkotanyi zahagarikaga jenoside, bamwe mu basirikare bari ab’u Rwanda (Ex-FAR) n’abari bagize umutwe w’Interahamwe washyize mu bikorwa ubu bwicanyi, bahungiye muri Zaïre, Mobutu abizeza kubafasha gusubirana ubutegetsi.

Bagiye bagaba ibitero mu Rwanda, bashyigikiwe na Mobutu nk’uko yabibasezeranyije, biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Zaïre kubarwanya, ari na ko zifatanyije na AFDL ya Kabila mu kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu bwari umufatanyabikorwa muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano.

Urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu wari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kandi rwinjiyemo n’ingabo za Uganda zari inshuti, bitwara amezi 6 n’igice kugira ngo izi ngabo zibe zigeze mu murwa mukuru, Kinshasa, AFDL ifata ubutegetsi, Laurent Kabila aba Perezida.

Ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC kivuga ko ku munsi ubutegetsi bwa Mobutu bwahiritswe, abaturage benshi bashimiye abasirikare bari bamaze kugera kuri iyi ntsinzi, bagaragaza ko amaherezo babohowe, barizihirwa ariko banavumira ku gahera umunyagitugu bari bamaze gukizwa, bemezaga ko yabicishije inzara.

Ubwo yari amaze guhirikwa, Mobutu n’umuryango we bavuye i Kinshasa igitaraganya, bakomereza ku ivuko muri Gbabolite (ubu ni mu ntara ya Nord-Ubangi), bavayo bajya i Lome muri Togo, hanyuma bajya i Rabat muri Maroc, aho yapfiriye muri Nzeri 1997 azize kanseri ya ‘prostate’.

mobutu_habyar.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *