Imyaka ibaye 36 ntegereje umugabo Imana izampa, sinzi niba nzamubona ntakibasha kubyara- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ntatangaje byinshi ku buzima bwanjye, Nitwa Evelyne, imyaka yanjye ni 36, kuva mu bukumi bwa njye nagiye nkundwa nkanakunda ariko simpirwe no kubona inshuti tubana.
Ndi umukiristo ndasenga, mu masengesho nahawe isezerano ko nzabona umugabo, umugabo w’isezerano ariko ndimo kubona imyaka ikomeza kwiyongera nkibaza niba nzarongorwa maze gucura.
Aho bigeze ubu nsigaye numva narabihiwe, kugera aho nabaye iciro ry’imigani ngo mwene kanaka asaziye ubusa, hari n’abo numva bancamo imigani ko nubwo nabona umugabo ntabasha kubyara umwana kubera imyaka, none bakunzi ba bwiza.com mungire inama.
Ntabwo nanditse nshaka umukunzi, ahubwo nanditse nsaba inama kuko nubwo nsenga n’abandi bakambwira ko Imana yamvuzeho umugabo, ariko biracyambera urujijo. Uwo mugabo niba azaboneka mfite imyaka 50.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbibabwiye uku ntabwo mwakumva agahinda mfite, abo tungana barabyiruye, ibyo iyo mbibonye numva binteye gutekereza byinshi, nkumva nkuze abana, nkumva…. Mbese numva ntatuje.
Mu buzima bwanjye sinigeze nifuza kubyara umwana ntazahita nereka se, icyo mvuga kirumvikana, sinifuza kubyara umwana ntafite umugabo, kuvuga ngo nshake umusore turyamana antere inda, tutazabana mbona kwaba ari ukwitera agahinda n’umwana wanjye akazakurana ako gahinda ko yitwa ya mazina asebetse….
Murakoze, inama zanyu ni ingirakamaro!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *