Inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru ikomoka muri Uganda, Andrew Mwenda yagize icyo avuga ku bibazaga impamvu bubaye ubugira kabiri atitabira inama z’abajyanama ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Andrew Mwenda yagizwe umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda, Presidential Adversory Committee (PAC) mu 2011 mu nama yabereye mu Mujyi wa New York nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza.
PAC igizwe n’abantu 23 b’inarararibonye mu bintu bitandukanye ndetse bakaba bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Mwenda ntiyitabiriye inama y’abajyanama yabaye ku Cyumweru gishize muri Amerika, ingingo yatumye benshi batangira kwibaza impamvu yabyo.
Benshi batekereza ko kutitabira kwa Mwenda byaba byaratewe no kuba umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza, bityo ko na Mwenda yaba atakibarizwa muri PAC.
Andrew Mwenda kuwa Mbere tariki ya 23 Nzeri uyu mwaka yavuganye na Chimpreports avuga ku by’aya makuru. Yavuze ko atazi niba yaba yarirukanwe kuko ngo ntarabimenyeshwa gusa yemeje ko hashize igihe atagera aho PAC yateraniye.
Yagize ati “ Ntabyo nzi. Sinigeze menyeshwa ko nakuwemo [muri PAC]. Maze imyaka ibiri ntitabira inama za PAC.”
Mwenda ntiyigeze atanga impamvu yaba akeka ituma adatumirwa mu nama za PAC kugeza ubwo imyaka ibiri yihirika. Yemeza ko hari izindi nama nyinshi za PAC atigeze yitabira.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Perezida Kagame wari uyoboye inama ya PAC yari itarimo Andrew Mwenda yashimiye abagize PAC. Yavuze ko hari aho igihugu cyavuye n’aho kigeze n’ubwo ngo inzira ikiri ndende.


