Imyaka imaze kuba 39 myugariro Jean-Pierre Adams wakiniye amakipe atandukanye arimo PSG n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aguye muri Koma.
Inkuru y’uyu mukambwe w’imyaka 73 y’amavuko ni imwe mu zibabaje zishobora kuba zarabaye mu mateka y’umupira w’amaguru.
Jean Pierre Adams mu busanzwe yavukiye muri SĂ©nĂ©gal, gusa aza kuhava afite imyaka 10 y’amavuko yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa.
Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa yakiniye amakipe akomeye atandukanye muri kiriya gihugu, arimo NĂ®mes, Nice na Paris Saint-Germain.
Adams wari uzwi ku kabyiniro ka “The Black Rock” (Urutare rwirabura) kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu kugarira, hagati y’umwaka wa 1972 na 1976 yanakinnye imikino 22 yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’Abafaransa ‘Les Bleus’.
Mu 1982 ni bwo uyu mukinnyi yaguye muri Koma, nyuma yo kujya mu bitaro byo mu mujyi wa Nice aho yari yagiye kwibagisha ivi yari yaravunitse.
Byari nyuma y’umwaka umwe asezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 33 y’amavuko.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uriya myugariro yaguye muri Koma nyuma y’ikinya yatewe mbere yo kumubaga.
Imyaka ibaye 39 akiri muri Koma, mu gihe uwamuteye kiriya kinya yahise akatirwa igifungo cy’ukwezi kumwe kigakurwaho, ndetse akanacibwa amande y’umurengera.
Umugore wa Adams amuhora iruhande muri iyo myaka yose
Mu myaka 39 yose, Bernadette umugore wa Adams amuhora iruhande.
Uyu mugore avuga ko umugabo we ashobora guhumeka, kurya no gukorora ku giti cye ndetse akaba atanakeneye ibikoresho by’ubuvuzi.
Ati: “Abantu kuri Facebook bavuga ko akwiye gucomokorwa [ku mashini zo kwa muganga], ariko ntabwo acometse. Nta murava mfite wo guhagarika kumuha ibyo kurya n’amazi.”
Bernadette akomeza avuga ko umugabo we “Afite gahunda isanzwe. Abyuka saa moya akarya… ashobora kuba ari muri koma, ariko ashobora kumva no kwicara mu kagare k’abamugaye.”
Uyu mugore yunzemo ko amugurira impano zitandukanye zirimo imipira y’amaboko magufi n’iy’imbeho, akayimwambikira mu buriri kuko aba agomba guhindura imyambaro buri munsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Imyaka imaze kuba 39 myugariro wakiniye PSG n’Ubufaransa ari muri koma
Ibitubaho biterwa nibintu bibiri 1-Kuba Ari ibihano imana iguha 2-kuba imana yagushyira mubigeragezo ngo irebe ukwihangana kwawe. Ubwo ari kimwe muribi gusa handitsengo uwo imana ikunda ntimusuzuguza murupfu rwe.

wowe wiyita Bwenge, ibyo wanditse wabibwiwe n’Imana cg nibyo wabwiwe ko Imqna yaba yarabivuze.
ubwenge mufite bumaze iki niba mudatekereza?