Ahagana saa yine z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, nibwo inkuru y’incamugongo kuri Leta y’u Burundi yamenyekanye ko umusirikare, Lt. Gen. Adolphe Nshimiyimana arashwe agahita ashiramo umwuka. Uyu musirikare wavugaga rikijyana mu Burundi, bivugwa ko mu busore bwe yabaga mu Rwanda.
Lt. Gen. Nshimirimana yarasiwe munsi y’Ibitaro bya Kaminuza mu Kamenye, ahita apfa hamwe n’umushoferi wari umutwaye n’abandi basirikare bari bamurinze, bigatangazwa ko imodoka barimo yatewe igisasu cyo mu bwoko bwa Loketi.
Nshimirimana yayoboye urwego rw’iperereza mu Burundi, aza gushinjwa umutekano wihariye wa Perezida Nkurunziza, akaba yarishwe hashize imyaka 10 ishyaka CNDD-FDD rifashe ubutegetsi mu Burundi nyuma y’intambara yamaze imyaka igera kuri 12 yakurikiye urupfu rwa Ndadaye Merchiol .
Bitangazwa ko Gen Nshimirimana yavugaga rikijyana, by’umwihariko ko nyuma ya Perezida Nkurunziza, uyu musirikare icyo yemezaga cyabaga ari ntasubizwa inyuma.
Ku munsi yicwagaho Perezida Nkurunziza yagaragaje agahinda afite nyuma yo kubura uyu yise umuvandimwe, ahita asaba abaturage bo mu Kamenge cyane cyane urubyiruko rwari rwiyemeje kumuhorera, kubyitwaramo neza ngo rutagwa mu mutego watezwe n’umwanzi wo gushaka kuryanisha Abarundi.
Ikinyamakuru UBM News, gitangaza ko Adolphe Nshimirimana akiri umusore yabaye mu Rwanda ahava yerekeza muri Congo, nyuma arwana urugamba kugeza CNDD-FDD ifashe ubutegetsi mu 2005, cyane cyane ngo akaba yararwaniye mu Kamenge, aho nyuma yubatse akabari gakomeye kitwa ‘Iwabo n’Abantu’.
Gen. Nshimirimana niwe wari uyoboye urwego rw’abantu icyenda rwakurikiranaga imyigaragambyo yamaganaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi.
Uru rupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana rwabaye nyuma y’iminsi mike Perezida Pierre Nkurunziza atangajwe ko ariwe wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu, bimuhesha amahirwe yo gukomeza kuyobora u Burundi muri manda abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko ari iya gatatu kandi inyuranyije n’amategeko.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Gen.Nshimirimana yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015.


