Ku wa 7 Gicurasi 2018, nibwo abahanzikazi, Katy Perry na Rihanna bagaragaye mu birori bambaye imyenda idasanzwe, umwe mu ngoferi iteye nk’iy’umushumba wa Kiliziya undi n’amababa nk’abamarayika.
Ibirori barimo byabereye Up&Down mu Mujyi wa New York, ni nyuma y’amezi umunani aba bombi badahura, bongeye guhurira muri ibi birori byakataraboneka byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu ndetse banatambukana ku itapi itukura (Redcarpet).
Iyi myambarire ya Katty Perry imeze nk’amababa y’abamarayika yatangaje abantu, si we uyadukanye bwa mbere kuko na Gigi Hadid ndetse na Kim Kardashian bigeze kugaragara bayambaye.
Bamwe mu bafana bagaririye na DM dukesha iyi nkuru, batangaje ko banyuzwe n’iyi myambarire y’ibi byamamare kuko batari biteze ko bagaragara muri ubu buryo.
Umwe yagize ati”eeehhh ibi bintu badukoreye [Rihanna na Katty Perry] byaturenze, kwambara amababa, mbese badutunguye”.
Gutungurana mu myambarire byari bikunze kugaragara cyane kuri Rady Gaga wagiye ugaragara yambaye imyenda ikoze mu nyama, impu z’inzoka,…
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…







