Bwiza

Imyanya 14 y’akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)

shaka-akazi
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Kabiri, 16 Gashyantare 2016 saa 16:44
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Imyanya 14 y’akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)

REPUBULIKA Y’U RWANDA
INTARA Y’UBURENGERAZUBA
AKARERE KA NYAMASHEKE

IBITARO BYA BUSHENGE

ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:

  1. Abaforomo (8)
Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ibisabwa kuri uwo mwanya
Kuba afite impamyabumenyi muri Sciences Infirmières yo mu rwego rwa A1
Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda

  1. Ababyaza (3)

Ibisabwa kuri uwo mwanya
Kuba afite impamyabumenyi mu bubyaza (Sage Femme) yo mu rwego rwa A1
Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda
N.B.: Umubyaza umwe azakorera ku Kigo Nderabuzima cya MUGERA

  1. Abakozi bashinzwe kwakira amafaranga (3)

Kuba afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa A2 mu ibaruramari (comptabilité)
Abakozi bose bifuza iyi myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1.Kuba agejeje nibura ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko;
2.Kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu (6) gusubiza hejuru
3.Kuba atarirukanwe burundu ku kazi ko mu butegetsi bwa Leta;
4.Kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta;
5.Kuba adakurikiranwaho icyaha cya Jenodide;
6.Kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
7.Kuba azi gusoma no kwandika ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza
8.Kuba yiteguye guhita atangira akazi aramutse atsindiye umwanya upiganirwa
Dosiye isaba akazi igomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuzuza formulaire isaba akazi iboneka mu bunyamabanga bw’ibitaro cyangwa ku rubuga :www.psc.gov.rw
Umwirondoro w’usaba akazi
Fotocopi y’indangamuntu
Fotocopi ya diplome
Equivalence ku bafite impamyabumenyi yo mu mahanga
Abantu bose babyifuza basabwe kuba bagejeje mu bunyamabanga bw’ibitaro amadosiye yabo asaba akazi bitarenze tariki ya 22/02/2016 saa kumi n’imwe (17h00′). Abakandida bazaba batoranijwe bazakora ikizamini ku wa 29/02/2016
Bikorewe mu Bushenge ku wa 15/02/2016
Muganga Mukuru uyobora ibitaro bya Bushenge
Dr Muvunyi Zuberi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.