Byibuze 95% by’Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bamaze kwiyandikisha ku mafishi y’itora, abenshi bakaba barifashishije internet na telephone bakoresheje ubutumwa bugufi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, iyi komisiyo yasabye abazatora kuvugurura amakuru yabo agendanye n’amatora ku biro by’irangamimerere ndetse isaba abo amakuru yabo nk’aya yahindutse kwiyandikisha bushya mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza yavuze ko kwiyandikisha bikomeje, yongeraho ko mu gihe havuka ikibazo cya tekiniki ubufasha bwahita butangwa byihuse. Yakomeje avuga ko ikibazo kimwe cyagaragaye mu gihe cyo kwiyandikisha ari icya internet ariko cyahise gikemurwa byihuse.
Umuyobozi wa NEC yakomeje avuga ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza aho gukoresha ikoranabuhanga rya digital byoroheje iki gikorwa, ariko mu gihe utora yahura n’ikibazo cyo gukoresha iri koranabuhanga akaba ashishikarizwa kujya ku biro by’iyi komisiyo muri Kigali cyangwa akegera abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu, aho ngo muri buri mudugudu hari abakozi bane bakora nk’abakorerabushake.
Yongeyeho ko impapuro z’amafishi y’itora zamaze kugezwa mu midugudu yose igize igihugu mu rwego rwo kugirango abazatora bose bazabashe kwiyandikisha ngo babone uko bazatora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru bivugwa ko aba agomba kuvugururwa akenshi ni agendanye n’umuntu uba warahinduye aho kuba akava aho yiyandikishirije ubushize. Iki gikorwa cyo kwiyandikisha kikaba gikomeje kuzageza kuwa 15 Nyakanga hasohorwa urutonde rwa nyuma rw’abazaba bemerewe gutora nk’uko Charles Munyaneza yakomeje avuga.
Komisiyo y’igihugu y’amatora iravuga ko umuntu ugejeje igihe cyo gutora agomba kuzaba afite indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa gishobora kuyisimbura. Yanasabye Abanyarwanda kwitegura aya matora ya perezida yegereje azitabirwa n’Abanyarwanda babarirwa muri miliyoni 6,9.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


