Imyiteguro yo gushinga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ngo igeze kure

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umuyobozi waryo ageragereje kuza mu Rwanda inshuro 2 bitamukundira ashaka kuza kwitegura kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka ndetse rikavuga ko rizashinga guverinoma ikorera mu buhungiro, ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana kuri ubu riravuga ko imyiteguro yo gushinga iyo guverinoma igeze kure.

Mu itangazo iri shyaka riheruka gushyira ahagaragara, ryavuze ko kuwa 23 Mutarama 2017, bari bateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri bakerekeza i Kigali bagamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda kugira ngo babone uburenganzira bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu.

Iri shyaka rikomeza rivuga ko gushaka kuza mu Rwanda ritabiterwaga n’inyota rifitiye ubutegetsi cyangwa imyanya, ahubwo bateguye umushinga unoze ugenewe Abanyarwanda bise « Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere » .

Nyuma yo kunanirwa kwinjira mu Rwanda rero, iri shyaka rivuga ko ryafashe imyanzuro 2 y’ingenzi, aho uwa mbere rivuga ko ryitabaje ubutabera, naho uwa kabiri ukaba kuganira byihuse n’abenegihugu bifuza impinduka mu Rwanda bakareba uko hashyirwaho “Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro” ifite inshingano yo gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’iminsi 15 yo kuganira n’ababyifuza bari bihaye, ishyaka Ishema rivuga ko ibiganiro byagenze neza hakaboneka abashyigikiye igitekerezo cyo gushing guverinoma ikorera mu buhungiro ndetse ngo biyemeza kuyigiramo uruhare, haba abagaragaje ko bemera igitekerezo ariko batiteguye kugira uruhare muri iyo guverinoma, ndetse ko hari n’abagaragaje ko badashyigikiye iki gitekerezo na gato.

Ahagana ku musozo w’iri tangazo ryashyizweho umukono na Padiri Thomas Nahimana ubwe, avuga ko amenyesha Abanyarwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ko guhera ku mugoroba wo kuwa 17 kugeza kuwa 19 Gashyantare 2017, I Paris mu Bufaransa hazateranira inama izahuza abashyigikiye umushinga wo gushinga guverinoma ikorera mu buhungiro, naho amazina y’abazaba bagize iyo guverinoma na gahunda y’ibikorwa byayo bikazatangazwa kuwa 20 Gashyantare 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *