Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kimaze gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yasubitse Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari kuba ku nshuro ya 18.

Isubikwa ry’iyi nama ryatewe n’ubwiyongere bukabije bw’abantu bakomeje kwandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

Iyi nama byari biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020, ku bwitabire bw’abantu 500 babanje kwipimisha icyorezo cya Covid-19 mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Nk’uko Igihe yabitangaje tariki ya 10, hari kuzaba hari site eshanu zateraniyeho Abanyarwanda bagombaga guhuzwa n’abari muri KCC mu buryo bw’amashusho. Harimo iya Gicumbi, iya Karongi, Nyaruguru, Kirehe na Intare Arena, ahari kuzaba hateraniye urubyiruko 500 rwitabira inama ya YouthConnekt.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *