Inama ya 18 y’Umushyikirano yasubitswe mu mwaka ushize izaba muri uyu mwaka

Sangiza iyi nkuru

Inama ya 18 y’Igihugu y’Umushyikirano yari yasubitswe mu mwaka ushize kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19 izaba muri uyu mwaka.

Umushyikirano ni igikorwa ngarukamwaka cy’uburyo bw’igihugu bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo kibona biba bikwiye kwitabwaho bicyugarije bijyanye n’imiyoborere n’ubumwe bw’igihugu.

Muri iyo nama, Abanyarwanda bifatanya n’abayobozi babo ku buryo butaziguye bakajya inama ku bibazo by’igihugu, ku mahirwe ndetse na gahunda y’iterambere ry’igihugu.

Umwaka ushize wahagaritswe kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 icyo gihe, ari nabwo bwateye ihagarikwa ry’ibindi bikorwa birimo n’inama zikomeye nk’iya Commonwealth.

Ikinyamakuru New Times gitangaza ko cyumva ko umubare w’abazitabira Umushyikirano ushobora kugabanuka muri uyu mwaka kandi ushobora no kuba mu buryo buvanze burimo kwitabitabira imbonankubone no mu buryo bw’ikoranabuhanga hubahirizwa ingamba zo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19.

Amatariki na gahunda ntibiramenyekana. Ariko, ibiganiro bishoboka kuzibanda kuri gahunda zo kuzanzahuka nyuma ya Covid-19.

Imbogamizi za Covid-19 na zo zari ku murongo w’ibyagombaga kwigwaho mu Nama y’Umushyikirano mu mwaka ushize mbere y’uko isubikwa.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, iteganywa n’itegeko nshinga, yitabirwa n’abayobozi bakuru muri guverinoma, ab’inzego z’ibanze, Abanyarwanda baba muri diaspora, abadipolomate, abagize sosiyete sivile ndetse n’abagize urwego rw’abikorera.

Imyanzuro yari yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano iheruka yabaye ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019:

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda);

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata;

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana;

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira;

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi;

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECD) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza;

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda;

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri;

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe;

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu;

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *