Inama ya 28 ya CHOGM yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena, yongeye gusubikwa.
Ku ikubitiro iyi nama iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera muri Kigali Convention Center ku wa 22–27 Kamena 2020, ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.
Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwari bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.
Amakuru y’isubika ku nshuro ya kabiri y’iyi nama yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Common Wealth, Rt Hon Patricia Scotland, mu ibaruwa yandikiye abakuru ba za Guverinoma z’ibihugu bigize uriya muryango.
Hon Scotland yavuze ko icyemezo cyo kongera gusubika iriya nama cyafashwe, kubera ibibazo bikomeje guterwa n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19, birimo guhagarika ingendo ku bihugu bimwe na bimwe ndetse no kuba hakiri ikibazo cy’inkingo zidahagije.
Ni icyemezo ubunyamabanga bukuru bw’uriya muryango bwafashe nyuma yo kukijyaho inama na Leta y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Umunyamabanga wa Common Wealth yifashishije imibare ya OMS, yavuze ko mu cyumweru cyarangiye tariki ya 25 Mata ku Isi yose hagaragaye ubwandu bushya bwa COVID-19 bubarirwa muri miliyoni 5.7 ndetse n’imfu zikomoka kuri kiriya cyorezo zibarirwa mu bihumbi 87.
Iki cyumweru cyari kibaye icya cyenda kikurikiranya ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, ndetse n’icya gatandatu imfu zigikomokaho ziyongera ku buryo ubwiyongere bwageze ku kigero cya 110%, bukaba ubwiyongere bwa mbere bukomeye bubayeho kuva kiriya cyorezo cyaduka.
Hon Scotland kandi yavuze ko kuva ku itariki ya 04 kugeza ku ya 29 Mata ibihugu byinshi byafashe ingamba zo gufunga imipaka yabyo ndetse binakumira ingendo z’indege hatibagiwe izindi ngamba zikomeye.
Yavuze ko izi ngamba zatumye umubare w’abagombaga kwitabira inama y’i Kigali ugabanuka ku buryo ubwitabire bwagombaga kuba hagati ya 10 na 15% ugereranyije na CHOGM zabanje.
Umunyamabanga Mukuru wa Common Wealth yunzemo ko nyuma yo gusuzuma buriya bintu byose bafashe icyemezo cyo kongera gusubika iriya nama, batitaye ku ngufu zashyizwemo na Leta y’u Rwanda kugira ngo izagende neza.
Yavuze ko gufata icyemezo cyo kongera gusubika iriya nama atari ibintu byoroshye, ariko nanone ashimangira ko ubuzima bw’abaturage b’ibihugu biri muri Common Wealth bukwiye kuza hejuru ya byose.
Ubunyamabanga bw’uriya muryango bwavuze ko buzakomeza gukoranira hafi na Leta y’u Rwanda, ibihugu binyamuryango ndetse n’igihugu cy’Ubwongereza; mu rwego rwo gukomeza imyiteguro yo kureba ko iriya nama yaba imbonankubone mu gihe ibintu bizaba byasubiye mu buryo.

10 Responses
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa
Mwiriwe, mwadufasha mugukorera ubuvugizi twe abagenzi akenshi iyo tugoye gushirisha amafranga ku makarita y’ingendo Tap&Go iyo ufite note usanga aba agent bangs kugushyiriraho ndavuga ko ntabiceri byo kugarura nagiye ahubwo ugasanga bya biceri babibika kugira ngo haze kubicuruza nabo urugero muzajye downtown.

Bjr ? nta kundi byagenda iki cyorezo nta mikino gifite
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa
Bjr ? nta kundi byagenda iki cyorezo nta mikino gifite
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa
Tubabajwe niyo nama itakibashije kuba kuko twabonaga imyiteguro ubuyobozi bwacu buyigeze Kure ariko turategereje kujyeza ubwo icyorezo cyizaba cyagabanyije ubukana Murakoze.

Ntiducike intege mukwitegura iriya nama igihizabera tuzabe twarayiteguye neza, cyane cyane dukaze ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID 19 turinde abarimugihugu cyacu icyorezo.

Ntibyoroshye Ibi biratwereka uko isi ihagaze pe buri wear babe ijisho rya mugenzi we turwanye cov-19 twivuyinya
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa
Ntibyoroshye Ibi biratwereka uko isi ihagaze pe buri wear babe ijisho rya mugenzi we turwanye cov-19 twivuyinya