Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yanze kujya mu ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya La Francophonie; ngo kuko irimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Iyi nama y’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ya 18, iri kubera mu kirwa cya Djerba muri Tunisie kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.
Minisitiri w’Intebe wa Congo yayitabiriye mu cyimbo cya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wanze kuyitabira, ku mpamvu yiswe iy’imirwano iri kuba hagati y’ingabo z’igihugu ayoboye n’umutwe wa M23.
Ni umutwe usa n’uwatumye Congo ica umubano wayo n’u Rwanda, dore ko itahwemye kuvuga ko ari rwo ruwuha ubufasha. Ni ibirego u Rwanda cyakora cyo rwakunze guhakana; rukavuga ko ikibazo cya M23 na Leta ya Kinshasa kireba bo ubwabo nk’abanye-Congo.
Mbere y’uko inama ya La Francophonie itangira i Djerba kuri uyu wa Gatandatu, byabaye ngombwa ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye bafata ifoto y’urwibutso nk’umuryango.
Ni ifoto cyakora cyo Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa yanze kujyamo; ngo kuko yarimo Perezida Paul Kagame na we witabiriye iriya nama.
Minisiteri y’itangazamakuru n’Itumanaho muri Congo Kinshasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko kwanga kujya muri iriya foto kwa Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde byari mu rwego rwo kugaragaza ko mu izina rya Guverinoma ayoboye yamagana yivuye inyuma icyo yise igitero cy’u Rwanda ku gihugu cye.
Yagize iti: “Ku bwo kudashobora kugaragara iruhande rwa Paul Kagame mu rwego rwo kwerekana ko Guverinoma ya RDC itemera na busa igitero cy’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde uhagarariye Perezida Tshisekedi ntiyagiye mu ifoto y’umuryango, ubwo hatangizwaga inama ya Francophonie i Djerba.”
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Congo na byo byashimangiye uku kwivumbura byifashishije urubuga rwabyo rwa Internet.
Minisitiri w’Intebe wa RDC yahisemo kwivumbura mu gihe abanye-Congo bakomeje kwikoma umuryango wa OIF uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, bawushinja ko wahisemo kuruca ukarumira ku bibazo igihugu cyabo gifitanye n’u Rwanda.
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagiriye inama Guverinoma ya kiriya gihugu y’uko inama ya La Francophonie y’i Djerba niramuka itamaganye u Rwanda kubera “ubufasha buha M23” ikwiye kuva muri uriya muryango, ngo kuko nta yindi nyungu yaba ifite zo gukomeza kuwubamo.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyakora cyo mu ngingo nkuru iriya nama igomba kwibandaho harimo ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse na za Coup d’État zikomeje kwibasira umugabane wa Afurika.

12 Responses
Inama ya OIF: Minisitiri w’Intebe wa RDC yanze kujya mu ifoto y’urwibutso ngo kuko irimo Perezida Kagame
Yaruhiye ubusa nk’ umurozi wishe imbwa!

Abacongo bakure mu bya politics

Nonex kuvamo bazaba bahimye u RWANDA? cg ninyungu bakuramo zatahaga irwanda? ahubwo batinze nabo nibakore BREAK_EXIT LIKE ENGLIND FROM EU.

Uno mugabo yanze kwica amafoto nahose amahirwe yo kwifotoranya na President Paul Kagame yayakurahe?

Urwango ntacyo rumaze turabavandimwe