Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatatatu tariki ya 16 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro u Rwanda ruheruka gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 27 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba wa RDC, bashyize umukono kuri ariya masezerano.
Ni amasezerano Kigali na Kinshasa byasinyanye ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko ariya masezerano ari “intambwe ikomeye mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano u Rwanda rutahwemye kugaragaza, kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’akarere.”
Zimwe mu ngingo nkuru zikubiye muri ariya masezerano, ni uko yaba u Rwanda na RDC buri ruhande rukwiye kubaha ubusugire bw’urundi, ndetse ibihugu byombi bikirinda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano wa buri gihugu.
Aya masezerano by’umwihariko asaba RDC gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, yabisoza u Rwanda na rwo ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.
Asaba kandi Kinshasa kuganirira i Doha muri Qatar n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwayo, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane y’impande zombi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa ariya masezerano, ndetse rukaba rutegereje ibizava mu biganiro bya Doha Kinshasa iri kugirana na AFC/M23.
Ni ibiganiro kuri ubu biyobowe na Qatar ifatanyije n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).


