Inama z’ubukwe ngo zabaye izo gukusanya amafaranga aho kuba ibitekerezo

Sangiza iyi nkuru

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco(RALC) iratanga inama yo gusubiza inama z’ubukwe mu muryango aho kuzigira izisa n’izigamije gukusanya amafaranga yo gukoresha mu bukwe.

Kwirarira nibyo biza ku isonga iyo uganiriye na benshi ku ntandaro yo kuba bamwe bategura ubukwe badafitiye ubushobozi.

Bamwe mu baganiriye na Royal tv bavuga ko inama z’ubukwe z’ubu zisigaye ziterana mu rwego rwo gushakamo amafaranga abazitabira.

Abitabira inama z’ubukwe zitandukanye bavuga ko batungurwa cyane no kujya mu nama ugasanga umusore ari gutegura ubukwe bwa miliyoni 6 kandi amikoro ye aciriritse cyane. Ibi ngo babibona nko kwimanika.

Inteko y’ururimi n’umuco nayo ivuga ko abenshi basigaye batinya kwitabira izi nama z’ubukwe kuko ngo ziba zigamije gukusanya amafaranga dore ko usanga umuntu ayitumiramo n’abantu atanazi.

Nubwo ariko abenshi batumira abantu mu nama z’ubukwe bashaka kubakuramo amafaranga, ngo hari abandi batinya kugaragaza ko nta mafaranga bitewe n’uburyo abantu babafata ugasanga bagiye kuguza amafaranga nyuma bakagerwaho n’ingaruka ngo rimwe na rimwe zivamo no gusenya ingo biturutse kuri uko kwirarira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi bisa n’ibiha akazi kagaragara nkaho atari gato Inteko nyarwanda n’izindi nzego zifite umuco mu nshingano kugira ngo ibi bifatwa nk’ibibazo cyane cyane ku rubyiruko bikemuke.

Muri Kamena uyu mwaka , Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko inama z’ubukwe zibazwaho kuko zitegurwa hagamijwe gushaka amafaranga hakaba hari abamara kuyabona ubukwe bakabureka.

Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye no gusesagura umutungo aho abategura ubukwe batumira abantu batagira umubare, bisaba kubatangaho ibya Mirenge mu kubagaburira hakaba n’ibindi bisabwa ngo ubukwe butahe birimo gukodesha no gutaka aho bubera, gukodesha amatorero asusurutsa ibirori byose bitwara akayabo.

Ahanini ngo ibi bishingiye ku rwiganwa aho umuntu yigereranya na runaka wakoze ubukwe buhenze nyamara batari ku rugero rumwe bigatuma hari abishora mu nguzanyo z’amabanki, bidateye kabiri ubukene bukaba burinjiye, bityo bigakurura amakimbirane no gusenyuka kw’ingo birushaho kwiyongera muri iki gihe

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *