Inama za Perezida Kenyatta ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yahamagariye imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri Congo Kinshasa kuzirambika hasi, ahubwo igakorana na Perezida FĂ©lix mu guharanira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Ni ubutumwa bwa videwo ya Kenyatta bwatambukijwe ejo ku wa Gatatu, ubwo hakomezaga ibiganiro biri guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo.

Ibi biganiro kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize biri kubera i Nairobi muri Kenya.

Perezida Kenyatta yabwiye imitwe yitwaje intwaro ko nidakorana na Guverinoma ya RDC mu guharanira amahoro n’umutekano, nta ruhande na rumwe ruzigera rutsinda.

Ati: “Hatabayeho kurambika intwaro ngo mugirane amasezerano y’igihugu atajegajega yo gutekanisha RDC, imbuto z’ubukire mwese mukwiriye zizava muri iyi mpano ikungahaye zizakomeza kugorana.”

Perezida Kenyatta yabwiye abanye-Congo ko ari yo mpamvu byihutirwa ko niba bifuriza icyiza igihugu cyabo bakwiriye guhuza imbaraga, bagashyiraho urufatiro/ umusingi w’ubukungu bakora ubudacogora kugira ngo bazagere ku mahoro arambye.

Yavuze ko agaciro k’amahoro kihariye, bityo hakaba nta gishobora kugerwaho ku butaka bwugarijwe n’umutekano muke.

Kenyatta yashimiye Perezida Tshisekedi n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwe kuba baremeye icyifuzo cya Kenya yabahurije mu biganiro by’amahoro, abasaba kuvugana no guhuza imbaraga mu rwego rwo guteza imbere RDC.

Yabijeje ko Kenya itazacogora kubafasha no kubashyigikira muri uru rugendo.

Kenyatta yabahaye urugero rw’uko n’igihugu cye cyanyuze mu bihe bigoye cyane birimo imvururu zo muri 2010 zaguyemo abatari bake, gusa bikaba byarasabye ubwitange kugira ngo iki gihugu kigerweho n’ikibatsi cy’amahoro kuri ubu gifite.

Abahagarariye imitwe yitwaje intwaro irenga 30 ni bo bari mu biganiro by’amahoro na Guverinoma ya RDC biri kubera i Nairobi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *