Inama zafasha abashakanye kugirango urukundo mu rugo rwabo rushinge imizi

Sangiza iyi nkuru

Abafite ubunararibonye mu by’ imbonezamubano basanga kugirango urugo rukomere, rugendwe mbese rutunge rutunganirwe, abashakanye bagomba gushyira hamwe muri byose.

Urukundo rw’abashakanye si urw’ isaha imwe cyangwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe ahubwo n’urwiteka ryose.

Niyo mpamvu bagomba kubagarira urukundo rwabo kumanwa na nijoro, bakaruvomerera ndetse bakanarwuhira.

kugirango ibyo bigerweho, hagomba kubaho kuzuzanya muri byose. Abashakanye bagirana igihango gikomeye , aho biyemerera imbere y’imbaga y’abantu ko bagiye kubana akaramata, baba (…)

Dore ibisabwa kugirango izi nshingano zigerweho

Gutera urubariro : Gutera urubariro ni Ikintu cyambere cyingenzi , gisaba ubwumvikane, ubwubahane n’ubushishozi buhagije . Buri wese agomba guharanira gushimisha mugenzi we, kandi mugafata umwanya uhagije wo gutegura uwo murimo mugiye gukora, ntamunaniro ,nta nzara yewe ntanumunabi.

Kwihangana: baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntazibana zidakomanya amahembe, bishatse kuvuga ko hari igihe abashakanye bashobora kugira icyo bapfa. Birakwiye ko mwicara mukaganira mugashakira hamwe umuti, uwakosheje agasaba imbabazi, uzisabwe nawe akazitanga, urugo rwanyu rugahoramo amahoro n’umunezero.

Kujya inama no kwisuzuma: Birakwiye ko abashakanye bafata umwanya uhagije wo kuganira, bari bonyine, batananiwe, bari murugo cyangwa bashatse ahandi hantu hatuje ho kuganirira. Si byiza ko muhora muganirira ahantu hamwe nibyo bivamo akamenyero ukumva ko ubwo mwicaye aho musazwe mwicara nubundi ibyo mugiye kuvuga ari bimwe musazwe muhavugira.

Guhitamo inshuti z’urugo: Umuntu iyo atarubaka urugo aba afite ize nshuti, abo biganye, abo bakoranye, ndetse nabo baturanye batandukanye muri abo bose rero murebamo abakwiye kuba ishuti z’ urugo.

Isuku: Isuku n’ikintu cyibanze mubuzima bwacu bwaburi munsi byagera ku bubatse ingo ho bikaba akarusho.

Birakwiye ko habaho isuku ihagije yaba ku mugabo cyagwa ku mugore, isuku mu rugo, mu buriri ndetse no kuri wowe ubwawe ukigirira isuku, tutibagiwe n’ amafunguro ya buri munsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *