Umukinnyi Lionel Messi wa FC Barcelona yaguze indege nshya ye bwite ku kayabo ka miliyoni 12 z’Amapaound (miliyari zisaga 13,5 z’amanyarwanda) ifite imyanya yo kwicaramo 16, ubwogero bubiri, ndetse akaba ataribagiwe gushyira amazina ye, umugore we, n’abana be aho winjirira ujya muri iyi ndege. Ni nyuma y’uko yajyaga yaka lift abakinnyi bagenzi be nka Neymar n’abandi.
Uyu rutahizamu wa Barcelona yashoye aka kayabo kuri iyi ndege azajya yifashisha n’umuryango we bazenguruka hirya no hino ku Isi nk’abantu bagashize. Ibaba ry’iyi ndege naryo rikaba ririho numero 10 uyu mukinnyi yambara iyo ari mu kibuga.

Iyi ndege ya Messi yatangaje abatari bacye nk’uko tubikesha Daily Mail, iyo winjiramo uzamuka ku ma escaliers uzamuka usoma izina rye, nka Leo, iry’umugore we, Antonela , n’ay’abana be batatu, Thiago, Ciro na Mateo.

Amakuru ahari akaba avuga ko iyi ndege ifite imyanya 16 yo kwicaramo mu ntebe ushobora kuzinga ugakoramo uburiri 8, ndetse ikaba inafite ubwogero 2 n’igikoni.



