Indege y’intambara iri mu bwoko bwa B-52 Bomber, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Gicurasi 2016, ahagana 22:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, nibwo iyo mpanuka yabaye abantu bose uko bari 7 basigara ari bazima.

Iyi ndege yari yoherejwe mu gace ka Guam ivuye ku birindiro bya gisirikare bibarizwa mu Majyaruguru ya Leta ya Dakota.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Guverineri wa Guam yahumurije abaturage ababwira ko iyi ndege itigeze igabwaho igitero nk’uko benshi bakomeje babikeka.
Yagize ati” turahumuriza abaturage, tubabwira ko iyi mpanuka itatewe n’abiyahuzi ahubwo n’impanuka isanzwe”
Nk’uko bigarukwaho n’igisirikare cya Amerika cyo mu kirere (Airforce) kivuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo itsinda ry’abasirikare (Quad 69) ryari riri mu myitozo.

Mu myaka isaga 60, iyi ndege B52 igaragara mu ntambara zitandukanye haba muri Vietnam na Afghanistan, ngo si ubwambere ikoze impanuka, kuko no mu 2008, abantu 6 barapfuye ubwo yagwaga mu nyanyanja hafi ya Guam.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


