Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa

Sangiza iyi nkuru

Indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, mbere yo kuraswa.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yakibwiye ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 Ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zayihamije “kuko yagiye igurumana mbere yo kugwa muri Congo.”

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iyi ndege yavogereye ikirere cy’u Rwanda, mbere yo gufata ingamba z’ubwirinzi.

Yagize iti: “Uyu munsi saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’igicamunsi, Sukhoi-25 yo muri RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba RDC guhagarika ubu bushotoranyi.”

Sukhoi-25 ya FARDC cyakora cyo ni ku nshuro ya gatatu ivogera ikirere cy’u Rwanda.

Ni nyuma yo kubikora mu Ugushyingo mu mwaka ushize ubwo yinjiraga mu karere ka Rubavu ikagwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, ndetse no mu Ukuboza umwaka ushize.

Izo nshuro zose u Rwanda rwamaganye buriya bushotoranyi.

Kuri iyi nshuro iriya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

M23 yari imaze igihe yaratangiye kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri imirwano ikomeye yongeye kubura hagati yayo n’Ingabo za FARDC, ndetse n’imitwe irimo FDLR bamaze igihe bakorana.

Ni imirwano inavugwamo abacuncuro bo ku mugabane w’u Burayi bakomeje gufatanya na FARDC kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

Ubushotoranyi bwa Congo nanone buje nyuma y’igihe abategetsi bayo bikomanga ku gatuza bavuga ko isaha n’isaha intambara ishobora kwerura hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, aheruka gushimangira amagambo ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi y’uko abanye-Congo bagomba kurangiza ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo “ku kiguzi icyo aricyo cyose.”

Ni amagambo yamaganwe na Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko aca amarenga y’uko RDC yaba yitegura gushoza intambara mu Rwanda.

Mu mwaka ushize bwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo, mu gihe uburyo bwa dipolomasi bwaba ntacyo butanze.

Ni Tshisekedi uheruka kwanga kwitabira ibiganiro we na Perezida Paul Kagame bari batumiwemo i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushakira umuti w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.

Soma Izindi Nkuru

19 Responses

  1. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    nuko nuko RDF. agasuzuguro gacike

  2. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Bari baratinze kuyihanura ubundi baravuga ngo guceceka si ubucucu cyangwa ubugwari ahubwo ni ugucengerwa n’ibyo uzi Bravo RDF mukomereze aho

  3. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Bravo RDF nkunda. Natwe abaturage tubarinyuma begura umutwe muwumena maze turebe aka Congo n’izo fdlr bishingikirijeho

  4. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Hagati ya FARDC n’Inkotanyi usotora undi ninde mw’abaswamwe.Guhera mu mwaka wa 96 mwitwaza Abanyamulenge ubwoko butabaho muri Congo mwishe miliyoni 10 z’abakongomana n’impunzi z’abahutu.Ngo murimo murashotorwa,ibinyoma byanyu byaramenyekanye.

  5. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    RDF Oyeeee
    Buriya akavuyo kabakongo nubuhubutsi bwimibare yubuswa biyumvishako urwanda Ari akadomo kuribo ariko ni imibare yubwana muri politic
    Niba Ari abagabo bazagaruke!!!

  6. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Icyonzi nuko Congo ari ishuti y’urwanda

    Ibindi tubitege amaso

  7. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Qu’est-cequ’il va suivre alors?

  8. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Qu’est-cequ’il va suivre alors?

  9. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Kbs ndishimye iriya ndege yarimaze kuntera isesemi bazatubona erega bazatubona rwose nimubihorere

  10. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Kbs ndishimye iriya ndege yarimaze kuntera isesemi bazatubona erega bazatubona rwose nimubihorere

  11. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Kbs ndishimye iriya ndege yarimaze kuntera isesemi bazatubona erega bazatubona rwose nimubihorere

  12. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Twizeye ko icyo bashakaga bakibonye cyo rero nibakomere barenge umurongo tubacaneho umuriro utazima.

  13. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Twizeye ko icyo bashakaga bakibonye cyo rero nibakomere barenge umurongo tubacaneho umuriro utazima.

  14. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    FRDC igomba kujya innya Aho yeretswe

    RDF oyeeeee!! tukurinyuma

  15. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    FRDC igomba kujya innya Aho yeretswe

    RDF oyeeeee!! tukurinyuma

  16. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    wowe wiyise nzaba, uzaba ureba nyine, gatatu murugo rw`umugabo?reka bazongere bibe kane, buriya banze kuyihanura ngo ikongoke barasa ku ibaba rimwe gusa ubutaha bizagera kuri benzine ubundi ishyane nabo bose bayirimo.ariko jye njya nibaza, nigute umuntu agutegeka ngo jyaha ukore gutya uziko aba agushoye murupfu?Nawe ukemera ugashogoshera, abantu bose baba ibigoryi tu, ahaa yewe ibyo nabonye muri congo nagahomamunwa pe.gusa nibaze nibaze kandi turahari on read kbs kandi bazatubona.gusa jye uwanyegereza cyabitama ngo mbanze mbikubiteho numve uburyo bitagira ubwenge, abantu yabamaze abica, abantu yabamariye hanze ariko bariya nabo ntimuzabe abana, gira so yiturwa indi.gusa muzagaruke turabakeneye.

  17. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Irindayagutera iseseme usibye inshyari ribuzuye iriyande yaribatway’Iki? nangwako muhuramwikubita kugatuza ngomufite iterambere mwaguze izanyu? murarushwanubusa ntabwoyahiye kandinubwoyashya hagurwa izindi(q)

  18. Indege y’intambara ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraraswa
    Amashi UTI kachicachi????????nanjye yarimaze kuntera ikirungurira!RDF oyeeeeee????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *