Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangiye kurasa ibirindiro by’umutwe wa M23 cyifashishije indege zacyo z’intambara.
Izi ndege zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zatangiye kurasa ibirindiro by’uriya mutwe nk’uko byemejwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wawo mu bya Politiki. Mu butumwa Kanyuka yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko M23 igomba kwirwanaho.
Ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo riri kurasa ibisasu ahantu hatuwe cyane, turahamagarira Umuryango Mpuzamahanga kwita ku kaga bwana Tshisekedi arimo gutera abaturage. M23 irirwanaho hanyuma itegereze igikurikiraho…”
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma na we yemeje aya makuru, avuga ko ikigamijwe na Leta ya Kinshasa ari “ukurema umwuka w’iterabwoba ariko na none no gushyira mu kaga” ubuzima bw’abaturage.
Amakuru atangwa n’inzego za gisirikare muri Congo Kinshasa avuga ko ibirindiro bya M23 indege z’intambara za FARDC zatangiye gusukaho amabombe ari ibiherereye ku misozi ya Tchanzu na Runyoni yo muri Teritwari ya Rutshuru.
Bivugwa ko ibi bitero byatumye abanye-Congo batari bake bongera guhungira muri Uganda baciye mu Bunagana.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari ababa babiguyemo, haba ku ruhande rwa M23 cyangwa ku rw’abasivile.

20 Responses
Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka amabombe ku birindiro bya M23
DRC igomba guha uburenganzira ikiremwa muntu ikareka ibyo irimo kuko imana niyo yaremye ubwo bwoko bari kwanga.

cong na m23
nibashake ukobacyemura
ibibazokuko abaturagebari
kuvamubyabo nabandibagapfa
barikuzira ubusap

Abanyekongo nta kibazo cy’amoko bafite. Hari umuntu uhora ashaka kukibatamika nkuko yashatse kugitamika abarundi bikanga. Nkeka mu kanya nzavugako jenoside yageze muri kariya karere. Abantu nka Muhoozi n’abandi bakorana barayobya uburari yuko iriya ntambara ari iy’amabuye y’agaciro. Ntabwo ari iy’amoko. Mu mfungwa hafi 300 zabajijwe, munsi ya 1/3 nibo banyekongo. Bivuze byinshi! Iyo bavuze ukuntu binjiye mu gisirikari, urumirwa! Tubitege amaso!
Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka amabombe ku birindiro bya M23
Abanyekongo nta kibazo cy’amoko bafite. Hari umuntu uhora ashaka kukibatamika nkuko yashatse kugitamika abarundi bikanga. Nkeka mu kanya nzavugako jenoside yageze muri kariya karere. Abantu nka Muhoozi n’abandi bakorana barayobya uburari yuko iriya ntambara ari iy’amabuye y’agaciro. Ntabwo ari iy’amoko. Mu mfungwa hafi 300 zabajijwe, munsi ya 1/3 nibo banyekongo. Bivuze byinshi! Iyo bavuze ukuntu binjiye mu gisirikari, urumirwa! Tubitege amaso!
Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka amabombe ku birindiro bya M23
DRC igomba guha uburenganzira ikiremwa muntu ikareka ibyo irimo kuko imana niyo yaremye ubwo bwoko bari kwanga.
Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka amabombe ku birindiro bya M23
Harigihe FARDC Itazi ibyo irimo, uku nukubuza abaturage uburerenganzira bwo kuba mugihugu cyabo ubuse ko batumye abakongomani bahunga, ubwo barabaho bate? ni ikibazo gikomeye cyane

M23 NIRAMBIKE INTWAROHASI ISABE IMBABAZI BATAYIRIMBURA BURUNDU

Nabyo nibigera tuzabimenya…. indege yigeze inesha intambara hehe?

NDASUHUZA BUTERA CYEYA ASABWEGURA BENEWABO IKANGEYO IGICUMBI

Ubuse RDC itarengey’abaturage bayo nibyabo ,ahubwo ikabaterubuhunzi yifuza kuyobora ibihuru?

Mwizerwa! rekangubaze abobaturage uvuga nabahe urimo kugirira impuhwe, kutazibagyiriye igihe m23 yaririmokubashwiragiza? mujemureka ayomarangamutima,none ubyibukijwenuko m23 yarashweho! rekam23 isarure ibyo yabibye. p

Umva ye,abantu mureke gupfa ubusa kuko bose ni abakongomani.
Ahubwo mubasengere bakire rwose.