Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma cyafunzwe by’agateganyo bitewe n’uko cyateguriwe kwakira indege z’intambara z’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zaturutse i Kinshasa.
Ifungwa ry’agateganyo ry’iki kibuga cy’indege ryamenyeshejwe amasosiyete y’indege z’ubucuruzi mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo, gusa ntabwo impamvu y’iki cyemezo yari yashyizwe ahagaragara.
Byavugwaga ko iki kibuga kiraba gikoreshwa n’indege z’intambara zirava i Kinshasa, ariko hakanavugwa ko ingabo za Kenya ziri kunyura mu nzira y’ubutaka zerekeza i Goma ari zo ziratuma kiba gifunzwe.
Umunyamakuru Pascal Mulegwa ukorana na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagaraje amashusho y’indege z’intambara ebyiri zo mu bwoko bwa Sukhoi, yemeza ko zamaze kugera kuri iki kibuga.
FARDC irateganya kwifashisha izi ndege mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi ufashe ibice by’ingenzi byo muri teritwari ya Rutshuru, usatira umujyi wa Goma.
Izi ndege zirajyana kandi n’ubwiyongere bw’abasirikare ba FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibikoresho byabo, bigaragara ko bambariye urugamba rugamije kwisubiza aho bambuwe na M23.

8 Responses
Indege z’intambara zoherejwe i Goma zatumye ikibuga cy’indege gifungwa by’agateganyo
Birakomeye ariko FARDC nikubitirwa i Goma, ibyayo biraba birangiye n’igihugu cyose kirakura amaboko kuri Cyisecyedi

RDC iguye mumutego rwose,
Niyo igiye gutuma Goma yacu ifata

Reka birirwe berekana izo ntwaro zikomeye abandi bacecetse nta na SMG berekanye nibabafatana GOMA ngo ni uRwanda. ese ninde uzatwara ziriya ndege ni Gen. EKENGE ni Muyaya ninde koko, cyangwa niwawundi warusinziriye mu kigunda ngo aryamiye amajanja. reka ngire Leata ya Congo inama, mufate abo basirikikare barwana izo ntambra mubahe imishahara yabo imaze imyaka 4, mubagurire uniform bambare nkabandi, mubagaburire bareke kujya birirwa muri katare baca ibisheke, muhe ratio imirynago yabo maze murebe ko badatsinda

nimureke kongo ikomeze izazame ahubwo ikiraka kigiye kuboneka ese ubundi baduhaye intara nke3 tukomeka kurwanda byabatwarik