Ubu rero ndongeye ndaje, mbadukanye imbunda yanjye, nako ibaba ryanjye benshi bakunda kunyibeshyaho ko ndi jeshi kubera umubyimba wayo barebeye ku itako ryanjye nkaho niyo bayinyambura baba banyambuye ubwonko n’umutima. Iruhande rwayo mu isaho nkunda kugendana bagakeka ko nitwaje impamba y’ibigori kuko ariyo ndyo yandeze naho n’agahu kanjye nagereranya na agenda y’abubu, agahu nibikiraho iby’ubwenge ngo hato ntibagirwa kuko nsigaranye amazinda atagira abandi bantu kubera ubusaza.
Ariko burya ntangiye kubona ko gusaza ari ugusahurwa kuko kera sinibagirwaga nahoraga mu myanya ya mbere mu gusubiza vuba na bwangu ibyo nigishijwe haba ku ishuli haba no mu ishuli ryo kucyumweru ( Sunday school), ibyo ababishinzwe bakabinkundira! Ntunyibeshyeho rero kuko nubwo ntari ijeshi simbe naranabaye umuranga ( guide) cyangwa kadogo, naturanye nabo mbana nabo ndabazi bo gaheka. Bagira disipulini, bagira umuhate, barakora cyane, rimwe na rimwe bakatwegera tukishima tugasabana.
Ndabazi cyane! Ikintangaza nuko bakora byinshi byiza ubiciye kuruhande bakamuhana bihanukiriye bakamuca ku ngeso y’ubuswa n’ubugwari. Nuko rero ndakugendeye njyanywe no kubiba ariko mbanza guhingisha kuko ntigeze mfata isuka mu buzima bwanjye usibye kuvuruganya ayera. Ngeze hafi aho kuri rodibuloka ( roadblock) niko numvaga abo basore bayita, akagozi kambukanyaga umuhanda kaziritse ku ikureti ya pirimusi.
Ngiye kumva numva ijwi rirangururira mu gahuru rigira riti; wewe mutu gani, shimama hapo, vitambulisho vipo wapi? Nuko ntangira gutitira ntitizwa no kuba ntarumvaga ibyo bambwira. Mu ijwi rituje ndasubiza nti bana banjye si ndi adui, dore aho nabereye sinzi imbunda kandi ndi inyangamugayo. Dore nari nyuze hano ngiye kureba akarima kanjye natishije kugira ngo mbibe muri kino gihe kugira ngo nzasarure.
Kandi nineza nzabatumira muze dusangire, dusabane ku munsi w’intwali kuko mbona wegereje, sibyo? Bati yego papa! Ngiye gutambuka undi ati wewe? Nti se kandi nkoze iki? Ati hano ni enewo yacu reka tubanze turebe ibyo witwaje muri ako gasaho ( agahago) kawe. Nti rwose ntaribi, basangamo ibaba ryanjye n’agahu, baraseeeeka barakwenkwenuka nubwo batabimbwiye baketse ko nari umupfumu. Nuko mbishongoraho nti basha, mwa bana mwe, mujye mwitonda muharanire amahoro, mukore ibyiza kuko ineza uyisanga imbere kuko ibyo ubiba aribyo usarura.
Bati urakoze mubyeyi! Nuko ndikomereza nta nkomyi ngeze hirya iyo, ndibaza nti ese aba bana ubwabo simbakocoye? Kandi nibyo kuko nibabiba urwango cyangwa amahoro mu baturage, abazabakomokaho barazira amacakubiri bazaba mu mahoro kuko icyo ubibye ari nacyo usarura.
Mu gihe nari muri ibyo mba nibutse inkuru nigeze gusoma mu mvaho yariho n’ifoto y’umwana watahukanye n’ababyeyi be bavuye muri zone tirukwaze, ngo bageze kuri bariyeri y’Inkotanyi, niko bazitaga, umwana avugira hejuru ati papa izi nizo Nyenzi mwavugaga, ko mbona nta mirizo zifite n’amatwi aregarega? Ababyeyi bagwa mu kantu maze se amukubita agashyi koroshye ku mutwe ati ceceka wa kana we.
Umwana araruca ararumira ariko Inkotanyi yaritaye mu gutwi maze barakomeza bigira iwabo muri Nyaza ya kera. Ako kanya mba nibutse uwari Minisitiri Murigande asubiza mu kiganiro ku ngengabitekerezo ya Jenoside niba yararandutse arasubiza ati, tumaze kugera kure mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, ingero zirabigaragaza kuko nk’ibyamoko abantu batakibivugira mu ruhame usibye wenda ababa babivugira munsi y’ibitanda.
Ndongera ndibuka inkuru nigeze gusoma ku nyigisho za bibiliya zigenewe abana, ubwo hari muri za 80, inkuru yavugaga mu giswahili ngo ( watoto wako watakufwasa) abana bawe bazagukurikiza. Kubera ko abana bakunda inkuru zishushanyije, hari umubyeyi ufashe isuka arimo ahinga, umwana we afashe ifuni amwigana, undi mu byeyi yicaye asoma inzoga mu gacuma, umwana nawe amwicaye iruhande afashe agacuma anywa inzoga, bongera bashyiraho umubyeyi wari ufashe bibiliya agiye ku rusengero, iruhande rwe hari umwana afashe bibiliya agiye gusenga. Ibyo ubiba ni nabyo usarura!
Nuko ndongera nibuka akana nasanze kandika kuri geti y’iwabo kati, iyi nzu yarafashwe kugira ngo hatagira uza kuyibohoza kuko ariko byagendaga icyo gihe. Kuko twari duturanye nza kumenya ko ako kana kabikoze kigana se nta kindi kagamije nubwo se yabikoraga abohoreza bene wabo bari bakiri hanze.
Ndibuka undi mugabo ntavuze twakoranaga i Butare wari warasaritswe n’agahiye. kuko yari inshuti yanjye kandi njye ntarazigeze, umunsi umwe ndamubaza ari muzima, nti nshuti yanjye ibi bintu byo kunywa itabi n’inzoga nyinshi ko ukiri muto wabikuye he? Arandeeeeba araseka ariko nakunze ko yambwije ukuri.
Yagize ati “ Sam, wowe ugira amahirwe kuko mwabyukaga mugiye kw’ishuli ababyeyi banyu bakabaha amata naho twebwe papa yadusomyaga ku kagwa mbere yo kujya ku ishuli. Iyo nshuti yanjye ninazo zamwishe. Yazize ababyeyi! Uzasarura icyo wabibye!
Ubwo byaranze nisanga nakererewe urugendo maze ndikomereza ariko nkomeza kwibaza ku itegeko ‘ ibyapa njya nsoma mu tubari kuko natwo ntugeramo da. Hose ngo umwana uri munsi y’imyaka 18 ntiyemerewe kuhinjira adaherekwejwe n’umuntu mukuru.
Ibi nabyo bikanyobera nkumva haricyo nabwira komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, byaba bimaze iki kwinjira mu kabari ababyeyi banywa inzoga bagataha bakambakamba bateruwe n’abana babo kuko bo baba binywereye agafanta? Ngo kirazira gutuma umwana inzoga, niyo yazanwa n’umuntu ukuze, ababyeyi bakagotomera imbere y’urubyaro ese byo bimaze iki? Itabi ryo ko batarivugaho? Ngo ririca niko ipaki iba yanditseho ariko tugatunga inganda zinjiza cash rikaninjira ku bwinshi mu guhugu? Ku bwanjye muriyo mitekerereze kuko numvaga byandenze ngeze kure, ndavuga nti “pu” byintesha umutwe kuko ibi bibazo ntabasha kubibonera ibisubizo usibye ba nyirubwite! Tuzasarura ibyo twabibye!
Imbuto nziza iyo ibibwe ku butaka bwiza, ukuhira , ukabagara nta kabuza ugira umusaruro mwiza. Naho iyo udakoreye neza umurima urarumbya. Nuko nisanga nsoje kubiba kuko nubwo natekerezaga ibyo byose bitambujije kugacapa.
Maze mba ndicuye, ndavuga nti umwana w’ubutambyi ndagakoze, ariko mpita numva ko nshatse nahanurira bene wacu, abanyarwanda bose nkababwira ibyambayeho ko, koko ibyo umuntu abiba aribyo asarura. Nitubiba urukundo, ibyiza, kubahana, gufashanya, gukomezanya, guterana inkunga, gushyira hamwe, n’ibindi byiza byinshi bimeze nkibyo, uko byagenda kose tuzasarura amahoro ari nawo murage mwiza tuzaba dusigiye u Rwanda rw’ejo, abazadukomokaho.
Ineza tuzayisanga imbere n’inabi nayo nuko bizaterwa n’ibyo twabibye. Ahwi ndarushye, reka nduhuke nfate agatotsi mbifuriza amahoro y’Imana.


