Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye

Sangiza iyi nkuru

Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, akaragizwa Paruwasi ya Kizimyamuriro muri Diyosezi ya Gikongoro, ku wa 11 Mutarama 2022 yasezeye ku busaseridoti, avuga ko Musenyeri Célestin Hakizimana ari we mpamvu.

Ibaruwa Padiri Ingabire yandikiye Musenyeri Hakizimana, yasobanuye ko yarwaye umugongo, asaba Musenyeri ubufasha bw’amafaranga kugira ngo ajye kwivuza, arayamwima, amwima n’uruhushya.

Muri iyi baruwa, Ingabire yagize ati: “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwivuza uzi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara, aho kunyemerera wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza”.

Padiri Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera ku nshingano y’ubusaseridoti, ngo aho gukorera ahantu adakunzwe kandi atanitaweho.

Musenyeri Hakizimana yabwiye Kigali Today ko ibaruwa ya Padiri Ingabire imumenyesha ko asezeye itaramugeraho, ahubwo yabibonye ku mbuga nkoranyambaga gusa. Ariko yirinze kuvuga kuri bibazo Padiri avuga ko bafitanye.

Ingabire yatangiye umurimo w’ubupadiri tariki ya 21 Kanama 2021.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye
    Nabandi bazabivamo kuko abenshi usanga bafatwa nk,abapagasi ba kera umutima w,impuhwe mubihaye Imana uri hasi cyane n,ababikira baba bacagagurana bavuga nabi cyane.

  2. Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye
    Nabandi bazabivamo kuko abenshi usanga bafatwa nk,abapagasi ba kera umutima w,impuhwe mubihaye Imana uri hasi cyane n,ababikira baba bacagagurana bavuga nabi cyane.

  3. Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye
    nibaze twiyagurire umuryango nonese ibyo gukorera imana ko byaye ubucuruzi

  4. Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye
    nibaze twiyagurire umuryango nonese ibyo gukorera imana ko byaye ubucuruzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *