Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’ u Rwanda, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko bafite impungenge niba koko abamenyekanisha imitungo yabo baba bayerekana yose cyane ko mu Rwanda hazwi abitwa ”abashumba”. Avuga ko izi mpungenge zitavaho mu gihe hatari uburyo bw’igenzura rihamye, butuma n’ufite indi mitungo yanditse ku bandi igaragara. Yatangarije RBA ati ” twebwe impungenge tugira ni imwe nta buryo buriho buzwi bwo kureba niba koko buri muntu yagaragaje ibyo atunze by’ukuri nta n’uburiho bwo kumenya imitungo ashobora kwandikisha ku bandi bantu, ngirango muzi abo bita abashumba ngo baragirira abandi, nk’ubu nkaba nakwandikaho iyi nzu tubiziranyeho ko ari iyange ariko mu mpapuro bigaragara ko ari iyawe.” Umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine yemeza ko kuri ubu iki gikorwa cyo kumenyekanisha imitungo gitanga umusaruro mu kurwanya ruswa mu bayobozi n’abakozi bigwizaho imitungo, no mu kugaruza umutungo wa leta. Avuga ko abandika imitungo ku bandi bombi bahanwa n’amategeko. Ati ”Mu bo twabonye bagaragaye hari nk’uwo wabonaga ahembwa ibihumbi 200 Frw, ugasanga afite miliyoni 500 Frw ukibaza ngo miliyoni 500 zavuye hehe. Iyo ukurikiranye neza usanga hari umuntu awuragiriye, abo bashumba nibo dukurikirana kandi uragiye umutungo w’undi nawe arahanwa kimwe na nyirayo.” Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko dosiye 38 zashyikirijwe inkiko kuva muri Nyakanga 2020 kugera Kamena 2021, kubera igenzura ry’umutungo rwakozwe mu rwego rwo gukumira ruswa. Hari kandi izindi dosiye 12 zoherejwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, z’abakekwaho kwigwizaho umutungo mu buryo budakurikije amategeko no kudashobora gusobanura inkomoko yawo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com


