Padiri Nahimana Thomas umaze guhusha amahirwe inshuro ebyiri yo kwinjira mu Rwanda kwiyamamaza mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka, ubu yashinze Guverinoma ikorera mu buhunzi, Ingabire Victoire ufungiye mu Rwanda amugira Minisitiri.
Iyi Guverinoma nshya ihagarariwe na Nahimana nka Perezida, igizwe n’abaminisitiri 14 barimo na Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku wa 13 Ukuboza 2013.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko perezida ari Padiri Nahimana, akungirizwa na Minisitiri w’Intebe hamwe n’icyegera kimwe.

Victoire Ingabire, Umuhoza na Deogratias Mushayidi bari muri iyo Guverinoma aho umwe ashinzwe umuco, umuryango no guteza imbere umwali n’umutegarugori uwundi na we ubutabera. Aba bose bakaba bafite abanyamabanga.
Mu gihe iyi Leta ya Nahimana yashinzwe iri mu buhunzi, inasaba Leta y’u Rwanda kuzitabira ibiganiro ivuga ko bizabahuza ndetse no gufungura imfungwa batatangaje amazina.
Ikindi kandi ikaba isaba kwugurura amarembo bitarenze itariki 23 Werurwe 2017, isaba ko Abanyarwanda bose bataha mu Rwanda kwitabira amatora y’umukuu w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.
Padiri Nahimana Thomas ni umuyobozi w’Ishyaka Ishema rikorera hanze y’u Rwanda ndetse akanaba umuyobozi w’ikinyamakuru Le prophete.
Mu Ugushyingo 2016, inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe, ivuga ko Padiri Nahimana yakunze kwibasira Abatutsi ndetse adasize n’Abahutu yise “Imishwi”.
Aho yagize ati : “Iyo ubarebye [abahutu] ubona basa n’abatazi ko bafite ikibazo. Urabareba ukabona bameze nk’utwana tw’inkoko, udushwi tw’inkoko, turi gukinira munsi y’icyari cy’agaca ariko tutabizi nyine. Tukikinira ntitumenye no gucyenga.
Abahutu bafite ikibazo gikomeye muri kiriya gihugu, abahutu bigijweyo, abahutu baricwa […] icyo nshaka kubwira Abahutu, baramutse bumvise iminota 25 gusa ko bafite ikibazo muri kiriya gihugu, ko bigijweyo, bakabyumva iminota 25, sinavuze Abahutu bose bari muri kiriya gihugu, 10% by’Abahutu; ikibazo cyabonerwa igisubizo mu mezi atandatu akurikiyeho. […] Abahutu aho bari simpazi, njye mbona badakurikira”.
Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko Nahimana Thomas iyo aba mu mahanga hari amagambo menshi yagiye ahavugira yiganjemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byashimangiwe na Dr BIDERI Diogène, Umunyamategeko muri CNLG.
Nahimana amaze kurata amahirwe inshuro 2 yo kugera mu Rwanda, ubwa mbere yagarukiye ku kibuga cy’indege i Nairobi ubwa kabiri bimupfana akiri i Burayi.
Uku kubura uburyo bwo kwinjira mu Rwanda kwa Nahimana na Perezida Kagame yabyibajijeho, avuga ko niba hari ibyaha ashinjwa [Nahimana] yarekwa akinjira mu gihugu byaba ngombwa akabibazwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo abuzwa kwinjira, ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha.
Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda, ibi perezida yabitangaje ku wa 11 Ukuboza 2016, muri Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yari yakoranyirije hamwe abanyamuryango.
Thomas Nahimana akomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu ari naho yaherewe ubusaserodoti ndetse aranahakorera ari padiri muri Kiliziya Gatolika, yaje kuva mu Rwanda ajya kuba mu Bufaransa atangira kugaragara nk’urwanya Leta. Ubu Nahimana ashishikajwe no kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, azaba muri Kanama uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


