Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2017, rwaciye urubanza umunyapolitiki Victoire Ingabire yari yarezemo Guverinoma y’u Rwanda rwanzurwa ko ayitsinze.
Ni ikirego cyatanzwe ku wa 03 Ukwakira 2014, ariko giteza impaka kugeza ubwo Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kwitandukanya n’uru rukiko.
Mu kirego cye, Ingabire Victoire yabwiye uru rukiko ko rwakwemeza ko amategeko agenga uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu muri Afurika atubahirijwe ubwo yaburanishwaga n’inkiko zo mu Rwanda.
Ingabire Victoire kandi yasabye ko amategeko ahana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside yasubirwamo kuko ngo harimo byinshi bibangamiye uburenganzira bwa muntu, avuga ko ubwo yacirirwaga urubanza hari amategeko yakoreshejwe atarabagaho igihe ibyo yaregwaga byabereye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye ko imanza zose yanyuzemo mu Rwanda zasubirwamo kuko ngo zitakurikije amategeko abereye uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse asaba indishyi z’akababaro.
Mu mikirize y’uru rubanza rero kuri uyu wa Gatanu, Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage rwanzuye ko kuba Ingabire yarakatiwe urubanza hashingiwe ku ijambo yavugiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, ari ibintu bibangamiye uburenganzira bwe bwo gutangaza icyo atekereza (Liberte d’expression) yemererwa n’itegeko nshinga.
Ku cyaha cyo gukwirakwiza impuha, urukiko rwavuze ko nta shingiro gifite kuko ngo ibyo Ingabire yavuze ari ibintu yabaga yakuye ahantu hizewe kandi ari ibintu byari bisanzwe bizwi.
Urukiko kandi rwavuze ko amategeko arengera abunganira abandi mu mategeko (Droit de la defense) atubahirijwe kuko ngo Ingabire yagiye yinubira ko abamwunganiraga bagiye bamburwa ijambo, abatangabuhamya bagahagarikwa batarangije kubutanga, ndetse ngo hakaba hari n’abakurikiranwe kubera ko batanze ubuhamya n’ibindi..
Ku ngingo yo kuba Ingabire yarifuzaga ko urubanza rwabereye mu Rwanda rwasubirwamo, aha urukiko rwabaye nk’urwifata kuko rushobora kuba rudafite uburenganzira bwo kubitegeka, gusa rwemera ko abunganira Ingabire Victoire, Me Gatera Gashabana na Dr Caroline Buisman barugezaho bidatinze inyandiko igaragaza neza ibyo basaba hakurikijwe imikirize y’uru rubanza.
Ingabire Victoire yakatiwe imyaka 15 y’igifungo mu Ukuboza 2013 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


