Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zasenye bariyeri zashyizweho n’abasirikare ba Leta

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zasenye bariyeri eshanu zitemewe n’amategeko zari zarashyizwe muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na bamwe mu basirikare ba Leta n’imitwe y’inyeshyamba.

Radio Okapi isobanura ko iki gikorwa cyabaye tariki ya 2 Ukwakira 2022, ndetse hari abasirikare batatu ba FARDC babarizwa muri Batayo 3301 batawe muri yombi ubwo bahafatirwaga.

Abaturage bo muri Uvira basobanuye ko izi bariyeri zakomaga mu nkokora urujya n’uruza mu duce dutandukanye twaho kuko aba basirikare n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bazifashishaga mu kubahohotera.

Umuyobozi wa gurupoma ya Bijombo, Amisi Tete, yatangaje ko abaturage bakuriweho ikibazo cyari kibahangayikishije, kandi kuvaizi bariyeri zasenywa ingendo zongeye gukorwa mu mutekano usesuye, cyane ko ingabo z’ibihugu byombi ari zo ziri kuhagenzura.

Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mubano w’ibihugu byombi zagezeyo tariki ya 15 Kanama 2022.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zasenye bariyeri zafatiyeho abasirikare ba Leta
    Mukor cyane mwuzuz icyingano zagisirikar gus natw tubar inyuma

  2. Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zasenye bariyeri zafatiyeho abasirikare ba Leta
    Mukor cyane mwuzuz icyingano zagisirikar gus natw tubar inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *