Guverinoma y’u Burundi irateganya gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’iya Tchad, ibihugu byombi bikazayagenderaho mu guhana imyitozo ya gisirikare.
Iby’aya masezerano hagati y’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) na ANT cya Tchad biri mu byo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Gen Mahamat Idriss DĂ©by Itno wa Tchad baganiriyeho, ubwo DĂ©by yasuraga u Burundi hagati y’itariki ya 30 n’iya 1 Nyakanga 2024.
Itangazo rihuriweho rya Guverinoma y’u Burundi ndetse n’iya Tchad rivuga ko ba Perezida Ndayishimiye na DĂ©by nyuma yo guhura, biyemeje gutanga umusanzu mu “kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere” ndetse no “gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’amakimbirane yo mu karere bahanahana amakuru”.
Iryo tangazo ryungamo ko “barimo gutekereza kandi ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare agamije kongerera ubushobozi ingabo zabo binyuze mu myitozo ihuriweho, gahunda z’amahugurwa no guhanahana abasirikare”.
Gitega na Ndjamena mu mugambi umwe wo kohereza abasirikare muri RDC?
Leta y’u Burundi isanzwe ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo yahohereje mu rwego rwo guha umusada ingabo z’iki gihugu zimaze imyaka ibiri n’amezi atandatu mu mirwano na M23.
Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC, FDLR, Abarundi, Wazalendo, SADC n’abacanshuro) bananiwe kwambura M23 uduce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura, ndetse kuva mu cyumweru gishize inyeshyamba zirimo kwigarurira uduce dutandukanye two muri Teritwari ya Lubero zinjiyemo bwa mbere mu mateka (kuko hagati ya 2012 na 2013 ntabwo zigeze ziyigeramo).
Mu rwego rwo kwigobotora inyeshyamba, amakuru avuga ko Kinshasa irimo iteganya guha ikiraka ingabo z’abanya-Tchad.
Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi n’iya Tchad rivuga ko DĂ©by yashimye uruhare rwa Ndayishimiye mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere ndetse no muri RDC; ibica amarenga y’uko yaba ateganya gufatanya na we urugendo.


