Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Sangiza iyi nkuru

Urujya n’uruza rushya rw’abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi rwongeye kugaragara mu kibaya cya Ruzizi, mu gace ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace amenyesha ko izo ngabo zambutse Uruzi rwa Ruzizi ahitwa Kibirizi, muri Gurupoma ya Luberizi, kuva icyumweru cyatangira.

Umuryango waho uharanira uburenganzira bwa muntu APEVOV wagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki 20 Gashyantare 2022, aba bagizi ba nabi bongeye kunyura i Mwaba na Kajoro muri Gurupoma ya Kabunambo maze bambuka umuhanda i Biriba werekeza mu kibaya .”

Amakuru agera kuri MediaCongo avuga ko aba bafashwe nk’Ingabo z’u Burundi bafashe icyerekezo cy’ibibaya bya Kabere na Rugeje muri Gurupoma ya Kigoma, aho bafite intego itaramenyekana.

Uyu muryango wongeraho ko aba bagabo bananyuze mu mirima y’abaturage bakababuza kuyigeramo.

“Aba bagizi ba nabi banyuze mu murima aho bazereraga, bakandagira imbuto. Bamwe mu bagore baranatashye, bahatiwe kudakora ibikorwa by’ubuhinzi mu bice bitandukanye nka Mataba, Kasayo, ”ibi bikaba byavuzwe na APEVOV.

Iyi nkuru iravuga ko atari ubwa mbere ingabo z’amahanga zivugwaho kuba iz’u Burundi zambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kibaya cya Rusizi.

Bivugwa ko aba iyo bageze ku butaka bwa congo, bababaza abatuye imidugudu myinshi muri Teritwari ya Uvira, kandi bayobora imirwano muri kariya gace. Ibi bitera guhunga kwinshi kw’abaturage nk’uko byemezwa n’igisirikare cya leta gikorera muri iki gice.

APEVOV irahamagarira inzego zibishinzwe gufata ingamba zo guca ayo makosa, no guharanira umutekano w’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
    iyo baba ari abanyarwanda isi yose yari kwibagirwa ibibera muri Ukrain. a

  2. Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
    iyo baba ari abanyarwanda isi yose yari kwibagirwa ibibera muri Ukrain. a

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *