Ingabo z’u Burusiya ziri hafi yo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 9 Gicurasi buri mwaka, ingabo z’u Burusiya zizihiza ‘Umunsi w’Intsinzi’ zibukiraho itariki yabo y’ingenzi yaziranze mu ntambara ya kabiri y’Isi, mu 1945 ubwo mu gihe zari zigize Ubumwe bw’Abasoviyete zatsindaga iz’u Budage bwari buyobowe n’umunyagitugu Adolf Hitler.

Mu gihe hizihizwa uyu munsi, ingabo z’u Burusiya zerekana ubushobozi bwazo mu bijyanye n’abasirikare ndetse n’ibikoresho byabo biba byiganjemo ibishya kandi bigezweho.

Akenshi, kuva Perezida Vladimir yajya ku butegetsi, akunze kuvugira kuri uyu munsi amagambo akomeye, arimo aburira ibihugu bikomeye byatekereza gushoza intambara ku Burusiya.

Kwizihiza uyu munsi byatangijwe mu 1995 na Boris Nikolayevich Yeltsin wabaye Perezida wa mbere w’u Burusiya, Putin awugira uwizihizwa ku rwego rw’igihugu mu 2008.

U Burusiya buhanganye na Ukraine ‘n’ibihugu bikomeye’

Hashize hafi amezi abiri n’igice ingabo z’u Burusiya zitangije ibitero byihariye kuri Ukraine, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba yaranze ubwigenge bw’intara ya Donetsk na Luhansk.

Ubwo zatangizaga iyi ntambara, ibihugu bikomeye ku Isi birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu muryango NATO byatangiye gushyigikira Ukraine, byoherezayo ubufasha burimo intwaro nk’uko bimaze iminsi bibitangaza, ndetse binayifasha mu rwego rw’ubutasi.

Gushyigikira Ukraine, u Burusiya bubifasha nk’uruhare rutaziguye muri iyi ntamba, ndetse yaba Perezida Putin, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergey Lavrov n’abandi, baburiye ibi bihugu ko byazatuma intambara yaguka, ikaba intambara ya gatatu y’Isi ndetse byaba na ngombwa hagakoreshwa intwaro kirimbuzi n’ubwo bemeza ko zagira ingaruka kuri buri wese.

U Burusiya buvuga ko igikorwa cyo guha Ukraine intwaro kugira ngo zizifashishe zirwanaho, bisobanuye uruhare rwabyo rweruye muri iyi ntambara ndetse burabisaba kugihagarika kugira ngo ibintu bitazarushaho kuba bibi.

Gusa ibi bihugu na byo byakomeje kwima amatwi u Burusiya, bikora inama zirimo iherutse guhuriza ababihagariye uko ari 40, yabereye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Ramstein biri mu Budage, byiyemeza kongerera imbaraga Ukraine kugira ngo ibashe gutsinda ‘umushotoranyi’.

Muri iyi nama, USA yemeye guha Ukraine ubufasha bw’ibikoresho by’igisirikare bifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari, u Bwongereza bwemera gutanga ibifaru bya Stormer HVM (High Velocity Missile), u Budage bwo bwemera gutanga ibifaru bya Gepard bivuguruye bihangana n’ibitero byo mu kirere.

Ijambo n’imurikwa by’intwaro bikomeye

Ntibyaba ari bishya kuba Perezida Putin ashobora kuvuga ijambo rikomeye mu gihe iyi ntambara ikomeje, ndetse u Burusiya bukanamurika intwaro zikomeye kandi zigezweho, mu rwego rwo guhahaza Ukraine n’ibindi bihugu, kuko asanze anabikora mu bihe bisanzwe.

Ni igikorwa u Burusiya busa n’ubwatangije mbere y’uko tariki ya 9 Gicurasi igera, kuko tariki ya 20 Mata bwamuritse igisasu gishya cyambukiranya imigabane cyiswe ‘Satan 2’ cyo mu bwoko bwa Sarmat, maze Putin asobanura ko nta bwirinzi bubaho bushobora kugikumira.

Yagize ati: “Sarmat ifite uburyo bwa tekiniki bushobora gutuma nta buryo bubaho bwo kugikumira. Iyi ntwaro yihariye izongerera ingabo zacu ubushobozi bwo kurwana, irinde u Burusiya ibishobora kubuhungabanya biturutse hanze.”

Mu 2014, Umunsi w’Intsinzi wizihijwe ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze gutsinda iza Ukraine zari zihanganiye agace ka Crimea bwaje kwiyomekaho.

Perezida Putin yavugiye ijambo ku Mbuga Itukura (Read Square) yishimira intsinzi, maze ajya ku cyambu cya Sevastopol kinini kiri muri Crimea, afatanya n’ibihumbi byari bahari kwizirwa.

Tariki ya 9 Gicurasi 2022 igiye kugera ingabo z’u Burusiya zifashe imijyi irimo Kherson na Mariupol, umujyi wa kabiri ukomeye muri Donetsk. Muri Mata, bamwe mu bayobozi bo muri Ukraine bari batangaje ko na 80% bya Luhansk byamaze gufatwa

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo z’u Burusiya ziri hafi yo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi
    Yewe ndunva Ukraine utorohewe ariko bizarangira

  2. Ingabo z’u Burusiya ziri hafi yo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi
    Yewe ndunva Ukraine utorohewe ariko bizarangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *