ew6rcdjxiai2smo.jpg

Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zahawe imidari ya Loni – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Werurwe, ingabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 7 (Rwabatt7)yoherejwe kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zahawe imidari y’umuryango w’abibumbye kubera uruhare zagize mu mahoro mu gihugu, mu muhango wabereye mu nkambi Socatel M’poko i Bangui.

ew6rcdjxiai2smo.jpg

Mu gihe yari ayoboye uyu muhango, Umuyobozi w’ingabo zihuriweho za MINUSCA, Brig Gen Driss OKADDOUR yashimye ubwitange bw’ingabo z’amahoro z’u Rwanda mu bikorwa bya MINUSCA mu guharanira umutekano n’amahoro muri Centrafrica cyane cyane mu matora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 27 Ukuboza 2020.

Ati: “Akazi kanyu gahabwa agaciro cyane n’abanyamuryango bose ba MINUSCA hamwe n’abatwakiriye, bakaba ari bo bungukirwa n’inshingano zanyu zo kubungabunga amahoro. Sinshobora kwibagirwa igitambo cyanyu n’ubwitange mu gihe inyeshyamba zateraga Umujyi wa Bangui, komanda wanyu yarambwiye ati, ibintu biragenda neza vuba muhita musubiza inyuma icyo gitero ”.

ew6ree9xiaasfpb.jpg

Rwabatt7 yoherejwe i Bangui ku ya 06 Werurwe 2021 yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kurinda Perezida wa CAR ndetse no kurinda ahantu h’ingenzi mu murwa mukuru. Barinze kandi umutekano mu turere twa 3 n’aka 5 mu gace twa Bangui kugira ngo bakumire amakimbirane hagati y’abaturage, bakora amarondo kugira ngo bakureho ubugizi bwa nabi, barinda abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu kandi bakora ibikorwa bya CIMIC nko gukwirakwiza amazi ku baturage baho.

ew6ref4weaampcz.jpg

Umuyobozi wa Rwabatt7, Lt Col JB SAFARI, yashimye ubwitange bw’ingabo mu bihe bitandukanye mu gihe cy’umwaka umwe zimaze mu butumwa. Ati: “Twishimiye ko turi mu bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro muri CAR”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *