Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi hafi y’umupaka n’u Rwanda aravuga ko ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda kuri iki cyumweru, itariki 14 Ukwakira, zarebanaga ay’ingwe ku mugezi wa Ruhwa utandukanya ibihugu byombi.
Abaturage batuye mu murenge wa Camakombe muri Komini Mugina n’abo mu murenge wa Ruhwa muri Komini Rugombo kuva uwo munsi ngo bakaba bafite ubwoba bwinshi.
Amakuru yaturutse mu buyobozi agera kuri SosMediasBurundi avuga ko impamvu y’ubwo bwoba ari ubwumvikane bukeya bwagaragaye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi hafi y’umugezi wa Ruhwa utandukanya ibihugu byombi.
Kuva icyo gihe bikaba bivugwa ko ingabo z’u Burundi n’ibikoresho byazo zahise zishinga ibirindiro hafi aho.
Umwe mu baturage bo muri ibi bice yagize ati: “ Abaturage bari bagiye kwiruka kubera uyu mwuka. Nibakomeza ubu bushotoranyi bizarangira mvuye muri uyu mujyi ,”
Naho umugore umwe uhangayikishijwe n’umutekano we, yavuze ko adashobora gukomeza kubana n’aba basirikare bashinze ibirindiro hafi y’urugo rwe.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umwe mu basirikare ukorera ku mupaka yatangaje ko afite kwihangana ariko agira ati: “ Nibakomeza, tuzashaka ubundi buryo bw’igisubizo .”
Iyi nkuru ntisobanura uruhande rwaba rushotora urundi, ariko ibihugu byombi bikunze gushinjanya ubushotoranyi, aho kimwe kivuga ko abagitera baturuka mu kindi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


