Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zivuga ko ingabo z’u Rwanda zabaga mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri iki gihugu (Centrafrica).
Ni mu rwego rwo kunganira ingabo MINUSCA mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi, ikomeje guhungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’ibihugu.
MINUSCA ku rubuga rwa Twitter, yagize iti: “Ku mugambi umwe wo guteza imbere amahoro arambye, ingabo z’u Rwanda muri UNMISS zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrica kugira ngo zifashe UN_CAR (MINUSCA) mu kugera ku ntego yayo.”

Ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha iza MINUSCA
Iri tangazo rikurikiye irindi MINUSCA yashyize ahagaragara tariki ya 24 Ukuboza 2020 ubwo hari izindi ngabo z’u Rwanda 300 zari zigeze muri iki gihugu, zivuye muri Sudani y’Epfo.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Centrafrica mu Kuboza 2020 zivuye muri Sudani y’Epfo
Amakuru dukesha ibitangazamakuru nka BBC avuga ko imitwe yitwaje intwaro ifite mu maboko yayo kimwe cya gatatu cya Centrafrica, ndetse ko yamaze kugota umurwa mukuru, Bangui.
Ibi biri mpamvu ziri gutuma MINUSCA ikomeza gukenera ubufasha, bwaba ari izindi ngabo ndetse n’ibikoresho byo kurwanisha, nk’aho tariki ya 21 Mutarama 2021, Mankeur Ndiaye uhagarariye Umunyamabanga Mukuru muri Centrafrica yasabye ko hakoherezwa izindi ngabo 3000.

10 Responses
Ingabo z’u Rwanda zabaga muri Sudani y’Epfo, muri Centrafrica (Amafoto)
Ko numva ibintu byakaze niba inyeshyamba zazengurutse umurwa mukuru wa Bangui

UN nikoreshe uko ishoboye inyeshyamba zo kugera kuntego kuko ntabwo byaba byumvikana muri iki gihe gukuraho president UN irebera.

petit pbm. hariya harimo imibare myinshi

Ndumva bitoroshye ark twizeyeko ahageze ingabo zu Rwanda umutekano uhita uhaboneka cyane