Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 zibungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani (UNAMID), kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nzeri 2016 bambitswe imidari y’ishimwe ry’akazi bakomeje kugaragaza gukora kinyamwuga. Umuhango wo kwambikwa iyo midari wabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda Batayo ya 45 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Zalingei i Darifuru.
Umuyobozi mukuru muri uwo muhango yari umuhuzabikorwa Mukuru w’ibiro bya UNAMID muri Zalingei, Mr. Lamech Kawich, mu ijambo yagejeje ku bari aho yashimiye ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 zibungabunga amahoro muri UNAMID uburyo zagaragaje imikorere myiza mu mezi 9 zimaze mu butumwa bw’amahoro. Yagize ati: “Ubuyobozi bwa UNAMID bushimishijwe cyane n’uburyo mukora akazi muri ubu butumwa bw’amahoro mwoherejwemo, muri abo gushimirwa”.
Mr. Lamech Kawich, yakomeje agaragaza uburyo ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Loni ari intangarugero mu gukora kinyamwuga mu buryo bwo kurinda abaturage.
Umuhango wo kwambikwa imidari wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo: Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Repuburika ya Sudani, Mr. Ismail Shyaka; Abayobozi batandukanye ba UNAMID barimo Sector Central Commander, Abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abaturage bayobora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com






