Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata bifatanyije n’abatuye Isi mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabereye mu kigo cya gisirikare cya Tomping i Juba, unitabirwa n’izindi ngabo ibihugu bitandukanye byohereje mu butumwa bwa Loni, inzego zitandukanye z’uyu muryango ndetse n’abayobozi ba Sudani y’Epfo n’aba UNMISS.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo, Joseph Rutabana, mu ijambo rye yashimye uburyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biha amahirwe Abanyarwanda ndetse n’Isi guhurira hamwe mu rwego rwo kugira amasomo ku mateka mabi yaranze u Rwanda, intego nyamukuru ikaba kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango ndetse no gukumira ko Jenoside yazongera ukundi.

Victor Fassama wavuze mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashimye Abanyarwanda kuba barashoboye kongera kwiyuvaka nyuma y’amateka mabi banyuzemo ndetse n’inzira bahisemo mu rwego rwo kugera “ku mahoro arambye, umutekano ndetse n’ubukire nyuma y’iminsi y’icuraburindi.”

Ingabo z’u Rwanda zikorera ubutumwa i Makala na zo zateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango waranzwe no gucana buji, nk’ikimenyetso cyo kwibuka abishwe kinyamaswa. Muri uyu muhango kandi hanerekanwe filime mbarankuru igaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Aha i Makala na ho hari Ingabo zitandukanye zagiye mu butumwa bwa UNMISS ndetse n’izindi nzego ziri muri buriya butumwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *