43-sa-brigade.png

Ingabo za Afurika y’Epfo mu myitozo yo kurwanira mu mashyamba mbere y’ubutumwa bushya muri RDC – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare b’intoranwa mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo bo muri Brigade ya 43 bamaze iminsi bahugiye mu myitozo ikaze yo kurwanira mu mashyamba n’imijyi mu gihe bitegura koherezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’ingabo zidasanzwe zigomba gufasha MONUSCO guhangana n’imitwe yitwaje ibirwanisho yigize akaraha kajya he.

Iyi myitozo iri kubera ahitwa Entabeni hafi ya Thohoyandou muri Limpopo yatangiye ku ya 22 Gashyantare bikaba biteganijwe ko izarangira ku itariki ya 22 Werurwe. Biri mu rwego rw’amabwiriza ajyanye n’imyitozo yo kwitegura ubutumwa cyangwa akazi, nk’uko byatangajwe na Capt. Ntsoaki Emily Ramolula, Umuyobozi w’agateganyo wungirije wa Brigade ya 43 nk’uko tubikesha urubuga defenceweb.co.za.

43-sa-brigade.png

Aya mahugurwa agamije kureba niba umutwe mushya ushinzwe gutabara byihuse (Quick Reaction Force, QRF) uzaba witeguye kuzuza inshingano zawo mu gihe uzaba ukorera muri Brigade ya Monusco ishinzwe gutabara (Force Intervention Brigade) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

43-brigade-sandf-monusco-fib.jpg

Kimwe n’imyitozo yo kwitegura yashize, icyiciro kiriho ubu kikaba ari kimwe mu byiciro bibiri by’imyitozo yo kurwanira mu mashyamba yakoreshejwe n’ingabo za Afurika y’Epfo muri brigade ya 43 igira intero igira iti “ Ntumbwire – Nyereka”

43-brigade-south-africa-army-jungle-warfare.png

Ibi bikorerwa mu ntego zose z’amahugurwa kuva ku irondo ry’imodoka n’iry’amaguru (mu cyaro no mu mijyi) kugeza ku cyerekezo cy’intambara yo mu mashyamba, imyitozo yo kugaba ibitero, kurwanira ahantu hubatswe, inzira zisanzwe z’intambara zo mu mashyamba, kwambuka imigezi, gukoresha GPS , kurasa, ubukorikori bwo ku rugamba, amahugurwa ateye imbere yo gukoresha Drones, kwimura imbaga, kwita ku bakomeretse no kurinda ibirindiro.

43-brigade-south-african-army-training.jpg

Mu nama idasanzwe y’urwego rwayo rushinzwe umutekano yabereye i Gaborone ku ya 27 Ugushyingo, nibwo SADC yemeye icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kongerera ingufu umutwe wa FIB wari warahawe inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho nka M23 wagize uruhare mu kwirukana, ariko hakongerwamo noneho undi mutwe gutabara abaturage mu buryo bwihuse wiswe QRF (Quick Reaction Forces).

43-brigade-south-african-army-training-for-monusco-fib.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *