Ingabo za EASF zirimo n’iz’u Rwanda ziteguye kwifatanya n’iza AU zikajya gutabara u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko idakeneye ingabo za UA (union Africain) zo kujya guhagarikayo ubwicanyi bwa hato na hato bukomeje kugaragara mu duce dutandukanye, ubuyobozi bw’ingabo za EASF (The Eastern African Standby Force) zirimo n’iz’u Rwanda bwatangaje ko bwiteguye kwifatanya n’iza UA mu kujya gutabara abarundi mu gihe Leta yabo izaba yabyifuje.
Umuyobozi w’izi ngabo EASF, Brig.Gen. Domitien Kabisa ubwo yageraga i Burundi ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare, yatangaje ko ingabo abereye umuyobozi ziteguye gutabara u Burundi mu gihe Leta izaba ibyifuza ndetse ko ibiganiro hagati y’impande zose zitavuga rumwe ari wo muti w’ibibazo u Burundi bufite.

kabisa-3
Brig.Gen. Domitien Kabisa

Ati: “igihe imitwe ya politiki yose y’Abarundi izicara ku meza amwe ikagirana ibiganiro nyabyo, tuzabona igisubizo cy’u Burundi”.
Akomeza avuga ko ingabo ayoboye (EASF) zifuza ko habaho ubumwe bw’abarundi, ati: “EASF izanezerwa ubwo izaba yitwa MAPROBU nk’ingabo zambariye urugamba rwo kugarura ubumwe bw’Abarundi kuko igisobanuro cy’ingabo ni ukurinda icyashaka gushyira abantu mu kaga hagamijwe ibiganiro bishobora kuba igisubizo cy’Abarundi”.
EASF(The Eastern African Standby Force) igizwe n’abasirikare baturuka mu bihugu bitandukanye, Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Ku wa 17 Ukuboza 2015, nibwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wari watangaje ko wafashe umwanzuro bitaga ntakuka wo kohereza abasirikare ibihumbi 5 bo gutabara no guhagarika ubwicanyi bukorwa i Burundi, rugikubita Leta y’u Burundi ikaba yarahise itangaza ko izo ngabo zidakenewe ndetse ko ziramutse zigiyeyo ku ngufu rwakwambikana hagati yazo n’iz’u Burundi.
Mu gihe izi ngabo za EASF zirimo n’iz’u Rwanda, bamwe mu bategetsi b’u Burundi bakomeje kugaragaza ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko izo ngabo zoherezwa ko zo (z’u Rwanda) bataba bazifuza, ibi bakaba babivuga mu gihe umubano w’ibihugu byombi (Rwanda&Burundi) udahagaze neza.
Mu kubasubiza, Perezida Kagame yabatangarije ko u Rwanda rutakohereza ingabo zarwo mu Burundi ko ingabo z’u Rwanda RDF zitajya gutanga ubufasha kubatabukeneye.
Yagize ati: “ndashaka ko binasobanuka….ku cyifuzo cy’uko hari ingabo mpuzamahanga zakoherezwa mu Burundi kugarura amahoro…. ntabwo tuzaba tuzirimo…. dufite ingabo, dushobora kuzohereza ahatandukanye zikenewe ku isi kandi tukanarinda umutekano iwacu… ariko ntabwo tuzaba turi muri izo,.. t watanga ingabo gusa igihe tuzisabwe, nta bushobozi burenzeho dufite bwo gukwirakwiza no kubatabukeneye”.
Mu nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Inama y’amahoro n’umutekano ya Afurika yunze ubumwe, yananiwe gufata umwanzuro ukwiye wemerera ingabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (MAPROBU) kujya kugarura amahoro mu Burundi, byanzuwe ko izi ngabo zizoherezwayo mu gihe Leta y’u Burundi izaba yabisabye, kugeza n’uyu munsi ubwicanyi bukaba bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *