Ingabo za EU zasabye iza CAR kudakorera Wagner y’abacancuro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo zishamikiye ku muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Hervé Bléjean, yasabye ingabo za Repubulika ya Centrafrika (CAR) kutazemera kwinjira mu mutwe w’abasirikare b’abacancuro ukomoka mu Burusiya, Wagner Group.

Bléjean wari mu ruzinduko mu mujyi wa Bangui kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 nk’uko RFI ibivuga, yasezeranyije izi ngabo ko nizubahiriza ubusabe bwe, ari bwo ingabo za EU zari zasubitse ibikorwa byo kuzitoza mu Kuboza 2021, zizabisubukura, zikabaha n’ubundi bufasha.

Yagize ati: “EU ntabwo yabasha gutoza abasirikare bahabwa akazi na Wagner. Wagner ifite abacancuro 2500 batari Abarusiya gusa, hashobora kuba harimo n’abafite ubundi bwenegihugu, ntabwo ari ingabo za Leta y’u Burusiya. Ni abacancuro nk’uko byumvikana mu buryo bworoshye. Ikindi ndibuka ko itegeko ry’u Burusiya ntiryemera kwinjiza no kurema ibigo by’igisirikare byigenga by’abacancuro.”

Bléjean yakomeje avuga kuri aya mabwiriza ingabo za CAR zizubahiriza kugira ngo iza EU zisubukure ubufasha zazihaga. Ati: “Ibwiriza rya mbere ni ukutwemera ko abasirikare dutoza badahabwa akazi na Wagner, ahubwo bakorera ingabo z’igihugu. Irrya kabiri ni ukugira gahunda y’igisirikare ifatika kandi irambye.”

Ubwo uyu musirikare yari mu ruzinduko i Bangui, habaye ihererekanyabubasha hagi y’Umufaransa Gen. Jacques Langlade de Montgros wayoboraga izi ngabo za EU muri CAR, wasimbuwe n’Umubiligi Gen. Jacky Cabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *