Umugaba Mukuru w’Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC), General Major Sultani Makenga, kuwa Gatanu yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yahuye n’imfungwa z’intambara kimwe n’abasirikare ba FARDC (Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo) n’inyeshyamba za Wazalendo zishyize mu maboko y’Ingabo za ARC/AFC/M23.
Mu ruzinduko rwe, Gen. Sultani Makenga yabahumurije avuga ko umuntu wese wifuza kwinjira ku bushake mu ngabo za AFC/M23 afite uburenganzira bwo kubikora.
Yagaragaje kandi ko abifuza gusubira i Kinshasa bashobora kwiyandikisha binyuze mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa kizakorwa ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).


