general-atomics-reaper

Ingabo za Kinshasa zubuye ibitero kuri AFC/M23 yemeye gutanga agahenge

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu gihe wemeye gutanga agahenge mu rwego rwo guha amahirwe igarurwa ry’amahoro, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zahisemo kubura ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi.

AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibyo bitero, biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki.

Ni ibitero yashinjemo ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukomeje “gushyira mu bikorwa gahunda yabwo yo kurimbura ku buryo bunoze abenegihugu bacu, mu buryo bugaragara bunyuranyije n’ibyo bwiyemeje.”

Yasobanuye ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye ibitero zibifashijwemo na drones z’ubwiyahuzi (kamikaze) n’ingabo zirwanira mu mazi, byibasira ahantu hatuwe n’ibirindiro bya AFC/M23 biri mu gace ka Makobola muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni ibitero Kanyuka yavuze ko byaturukaga mu mujyi wa Baraka.

Yakomeje agira ati: “Saa kumi n’imwe n’igice, izo ngabo na bwo zagabye igitero mu Minembwe zikoresheje drones n’imbunda ziremereye, zica igikuba gikabije mu baturage b’abasivili.”

AFC/M23 yaboneyeho gusaba abaturage ba Congo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuba abahamya b’ariya makosa akorwa kenshi kandi ku bushake yo kurenga ku guhagarika imirwano, ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage.

Uyu mutwe washimangiye ko ibyo ingabo za Leta zikomeje gukora bigaragaza ku buryo budashidikanywaho ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka amahoro cyangwa kurinda abasivili, ahubwo ko bukomeje gutsimbarara ku gukomeza ubugizi bwa nabi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *