Ingabo za guverinoma yemewe ya Libya, GNA (Government of National Accord) kuri uyu wa 6 Kamena 2020 zigaruriye umujyi wa Bani Walid uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu warusanzwemo ibirindiro by’indwanyi Gen. Khalifa Haftar utavuga rumwe na Leta ya Libya nta mirwano ihabaye.
Uyu ni undi mujyi nyuma ya Tarhuna, ingabo za GNA zikuye mu maboko ya Khalifa Haftar nk’uko Al Jazeera ibitangaza.Umunyamakuru wa Al Jazeera ukorera i Tripoli, Mahmoud Abdelwahed yagize ati: “Ingabo za Leta zinjiye mu mujyi hatabayeho kurasana kuko zari zaragiranye imikoranire yimbitse n’inama y’inararibonye, abayobozi b’uturere ndetse n’abaturage.”
Yakomeje avuga ko Ingabo za Haftar zari zamaze guhunga umujyi mbere y’uko Ingabo za Leta zigera ku mupaka uri mu majyaruguru y’umujyi wa Bani Walid. Ingabo za GNA kandi zanamaze gushyira ibirindiro mu mujyi wa Sirte aho uwahoze ari umunyagitugu Muammar Gaddafi yavukiye.
Hari andi makuru avuga ko Ingabo za Leta zamaze gutegura indege y’intambara yo kugaba ibitero ku birindiro n’imodoka by’ingabo za UAE (United Arabs Emirates) biherereye muri Abu Grein aho izi ngabo za UAE zivugwaho gutera inkunga abarwanyi ba Khalifa Haftar.
Ubufasha bw’indege z’intambara Turukiya yahaye Ingabo za GNA bufatwa nk’ubwagize uruhare cyane mu nsinzi y’izi ngabo ndetse ni nabwo bwakoreshejwe zifata ikibuga cy’indege cya Al Watiya n’ibindi birindiro ingabo za Haftar zarindiragamo mu mezi ashize.
Ingabo za Haftar ku bufasha zihabwa n’ibihugu nk’u Burusiya, Misiri na UAE ziracyabasha kugenzura ibice bimwe byo mu burasirazuba n’amajyepfo byiganjemo amavomo ya peteroli. N’ubwo ibi bihugu byahaye imbaraga ingabo za Haftar, byaje kuba imfabusa mu mezi ashize ubwo Turukiya na yo yatangiraga gufasha ingabo za GNA.
Kuva mu kwa Kane aho ingabo za Haftar zitangiriye ibitero byazo, amagana y’abanya-Libya barishwe n’aho abarenga 200,0000 bavanwa mu byabo.


