Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO) zashenye ibirindiro byawo, nyuma yo kubirasaho hakoreshejwe kajugujugu z’intambara.
Uyu mutwe ejo ku Cyumweru wavuze ko abarwanyi bagera mu 100 ba FDLR-FOCA na FDLR-RUD Urunana ndetse n’ab’imitwe ya Mai-Mai na Nyatura, bafatanyije FARDC bateye ibirindiro byawo ahitwa Kavumu, Bikenke na Shangi mu Rutshuru.
Maj Willy Ngoma uwuvugira yasobanuye ko abarwanyi ba M23 basubije inyuma ibi bitero, abasirikare ba FARDC bahungira mu birindiro bya MONUSCO, aba FDLR basigara inyuma barwana.
Nyuma ngo ni bwo MONUSCO yatabaye itangira kurasa ibirindiro bya M23 yifashishije kajugujugu ebyiri z’intambara irabisenya, nk’uko Maj Ngoma yabyemereye BWIZA.
Ati: “MONUSCO yahise itabara yifashishije kajugujugu ebyiri z’intambara mu rwego rwo gutera ibirindiro byacu. Baje inshuro eshatu, barasa ibirindiro byacu bya nyabyo. Inshuro ya mbere abasirikare bacu babonye kajugujugu ebyiri za MONUSCO, ariko abasirikare bacu banga kurasa kuko ntidushobora kurasa kuri MONUSCO.”
Yavuze ko nyuma y’iminota mike “kajugujugu zatangiye kurasa bya nyabyo ku birindiro byacu. Baje inshuro eshatu barasa ibirindiro byacu.”
BWIZA yabajije Major Ngoma niba ziriya kajugujugu zaba zarashenye ibirindiro byabo, avuga ko zabishenye “bya nyabyo.”
Major Willy Ngoma yabajijwe kandi niba nta barwanyi b’uriya mutwe baba bishwe, avuga ko “ni ibanga rya gisirikare.”
Yavuze ko ikibabaje ari uko biriya bitero bya MONUSCO byaguyemo abasivile b’inzirakarengane, ashimangira ko ari ibyo kwicuza.
Loni mu itangazo yasohoye ejo ku Cyumweru yavuze ko M23 ari yo itera abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa RDC.
Major Ngoma avuga kuri iri tangazo rya Loni, yavuze ko uwashaka kumenya ukuri yagenzura neza aho imirwano yabereye.


