Ingabo za Uganda 1700 zimaze kugera muri RDC, izindi zirategerejwe

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda 1700 zituruka mu mitwe itandukanye zimaze kugera muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, izindi 300 zikaba zitegerejwe.

Radio Okapi yatangaje ko aya makuru yahawe n’abashinzwe umutekano avuga ko izi ngabo zose zashinze ibirindiro mu gace ka Mukakati muri Gurupoma ya Watalinga, hakaba ari naho bashyigikiye intwaro zabo, imodoka z’intambara n’amakamyo.

Nyuma y’iminsi ine bimenyekanye ko Perezida wa RDC yemereye uwa Uganda koherezayo ingabo, tariki ya 30 Ugushyingo 2021 byatangajwe ko zatangiye kugaba ibitero bikomeye kuri ADF.

Komanda w’ingabo za Uganda ziri muri RDC, Maj. Gen. Kayanja Muhanga avuga ko igihe zizamarayo kiterwa n’ibyo zizaba zimaze kugeraho muri ibi bitero. Kuri we, bafite intego yo kuvayo bamaze kurandura burundu ADF.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo za Uganda 1700 zimaze kugera muri RDC, izindi zirategerejwe
    Numvisheko bashibora kuba baragiye guha gasopo u Rwanda
    nab’Anyarwanda arko ndagirango mvugeko nkabany’ARwanda tudakanga nimitontomo yabakajoriti kuko b as nabigerageje twabaha isomo tikabageza Kampala bambaye ibirenge urwanda ruratera ntiruterwa ntimuzibagirwe 2000?

  2. Ingabo za Uganda 1700 zimaze kugera muri RDC, izindi zirategerejwe
    Numvisheko bashibora kuba baragiye guha gasopo u Rwanda
    nab’Anyarwanda arko ndagirango mvugeko nkabany’ARwanda tudakanga nimitontomo yabakajoriti kuko b as nabigerageje twabaha isomo tikabageza Kampala bambaye ibirenge urwanda ruratera ntiruterwa ntimuzibagirwe 2000?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *