Ingabo za Uganda zikorera mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya (AUSSOM) ziri kumwe n’Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNAF), zinjiye mu ndiri ya Al Shabab mu Mujyi wa Awdheegle muri Lower Shabelle mu rwego rw’igitero gishya gihuriweho cyiswe ‘Operation Silent Storm.’
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Ukwakira, nyuma ya saa sita, Minisiteri y’Ingabo ya Somaliya yemeje ko izo ngabo zombi “zinjiye muri Awdheegle mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo kubohoza ibice abarwanyi ba Al-Shabaab bakomeje kwihishamo.”
Minisiteri yavuze ko iki gikorwa gikomeje kandi ko amakuru arambuye azashyirwa ahagaragara igihe umujyi uzaba umaze kubohozwa wose nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports.com.
Abayobozi bo mu mutwe w’Ingabo za Uganda bavuze ko iki gitero kigamije gusenya ibirindiro bya nyuma bisigaye bitegurirwamo ibitero mu kibaya cy’Uruzi rwa Shabelle.
Umuyobozi w’Ingabo za UPDF yagize ati: “Turimo gukorana bya hafi na bagenzi bacu bo muri Somaliya kugira ngo dukure Al-Shabaab ahantu hose hasigaye hatekanye.” Yongeyeho ko aba barwanyi bari batangiye gusubira mu midugudu itatanye mu majyepfo y’uruzi.
Uganda ikomeje kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwa AUSSOM, n’abasirikare boherejwe cyane cyane mu Murenge wa 1 ukorera Mogadishu no mu bice bya Lower Shabelle.
Kuva yoherezwa muri Somaliya bwa mbere mu 2007, UPDF yagize uruhare rukomeye mu kubohora ibice hafi ya byose by’imijyi, irimo Mogadishu, Afgo, Marka na Janaale, ifasha kugarura ubuyobozi bw’abasivili no gufungura inzira zikomeye z’ubucuruzi.


