Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (RWANBATT-3 na RAU-13) zahawe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Bahawe iyi midali mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare cya Durupi, hafi y’umurwa mukuru Juba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye cyane ubunyamwuga, umurava n’imyitwarire myiza byaranze Ingabo z’u Rwanda.
Yibukije ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ashimangira ko ibikorwa byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze no kurinda abaturage ba Sudani y’Epfo.
Col Leodomir Uwizeyimana, uyobora Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yashimiye ingabo z’amahanga bafatanya muri ubu butumwa, abaturage ba Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa kubera ubufatanye bwabo.
Yanashimiye abasirikare b’u Rwanda ku murava n’ubwitange bagaragaje, anemeza ko bazakomeza gukora inshingano zabo neza, barinda umutekano n’ubuzima bw’abasivili nk’uko bisabwa n’amasezerano ya Loni.


