Nyuma y’uko indwara y’ubushita yadutse mu Rwanda, abo yagaragayeho bagatangira kwitabwaho, kuri ubu ingamba zo kwirinda iyi ndwara ziri kurushaho gukazwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza ingamba, nk’uko amavuriro yatangiye kubishyira mu bikorwa.
Amavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza abagana ibitaro kwirinda icyorezo cy’Indwara y’Ubushita bw’Inkende.
Bamwe mu bagaragaje ko bafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo kandi basobanukiwe n’ingamba zo kugikumira, kandi ko barimo kurushaho kuzikaza.
Abaganga mu mavuriro atandukanye bavuga ko kwirinda iyi ndwara bihera mu ku muturage wahuguwe uko yandura agafata ingamba.
Mu rwego rwo gukaza izo ngamba abaganga buri gitondo bagirana ibiganiro n’abaje kwivuza kuri iyi ndwara, gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya mu biganza no guhoberana, kwirinda kwegerana no gukaza ingamba z’isuku.
Bamwe muri aba bakozi bo kwa muganga bagaragaza ko uje abagana akekwaho kugira ibimenyetso by’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, ashyirwa mu kato agafatwa ibizamini bikoherezwa ku bitaro bikuru kugira ngo bagenzure bamenye ko ari indwara y’ubushita bw’inkende.
Iyi ndwara ubusanzwe yatangiye kugaragara mu mwaka wa 2022 hirya no hino ku isi, ikaba iterwa na Virusi ya Mpox.
Imaze kugaragara mu bihugu birimo, u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arinaho yiganje.



One Response
Ingamba zo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende zakajijwe
Ese birizewe koko nyuma y’ibyumweru bubiri umuntu aburwaye burikiza